Njye ndi muzima ntabwo napfuye, nzakora Politiki y’abazima ntabwo nzakora iy’abapfuye- Twagiramungu

Umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin, yanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye ndetse ko agiye gukurikirana neza akamenya inkomoko yayo.

Inkuru yatambutse kuri iki kinyamakuru ku wa 25 Nzeri 2017, ifite umutwe ugira uti ‘Ese Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye?” byagaragaraga kuri Google wikipedia, ko ku wa 14 Nzeri aribwo uyu musaza yapfuye.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Twagiramungu yatangaje ko akiriho ndetse ko azakomeza politiki ari muzima.

Ati “Njyewe ndi muzima, keretse niba baravuze Twagiramungu Faustin izina rye ariko njyewe ndi muzima, keretse niba bashobora gutanga irindi tangazo bemeza ahari ko nazutse ariko ndi muzima, gusa abankunda bumva barababajwe n’uko abantu bavuze ko napfuye wenda abo babyifuza ni inka zapfa, bazategereza igihe kirekire, njye we rero ndi kumwe na mungu kandi nkizera ko nzarama”.

Byagaragaraga kuri Wikipedia ko Twagiramungu yaba yarapfuye ku wa 14 Nzeri, na we ubwe avuga ko atazi aho aya makuru yavuye n’impamvu iki kinyamakuru benshi basanzwe bashakiraho amakuru cyaba cyaragaragaje ko yapfuye, gusa akemeza ko azayakurikirana.

Ati “Ayo makuru njye nayumvise nkuko na we wayumvise [abwira umunyamakuru] kuko nta wigeze antumaho, urumva njye we niyo mba narapfuye ntibari kuvuga ko bantumyeho, niyo nari kuba ndi ikuzimu bari kubimbwira”.

Akomeza agira ati “ntabwo narinzi ko Wikipedia ibeshya none ubwo yabivuze ubwo ahari, nzabaririza numve bazambwira aho babivanye, nizeye ko bafite aderesi yemewe (adresse officielle), nzacukumbura numve aho baba barabivanye”.

Twagiramungu, yongeraho ko azakora politiki y’abazima, mu gihe akiriho, ati “sinibwira ko ibinyamateka byo mu Rwanda byabyanditse bibikuye kuri interineti rero, abagiye kuri google bagiye gushakisha abapfuye babikora giheki ra? Nibwira ko nzakora politiki y’abazima ntabwo nzakora politiki y’abapfuye.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano:

Twagiramungu Faustin asanzwe aba i Bruxelles mu Bubiligi, ni umukambwe w’imyaka 72 y’amavuko, ukomoka mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

 

 

 

 

 



from bwiza http://ift.tt/2wYoDSf
via IFTTT

No comments:

Post a Comment