Abaturage bavuga ko barenganijwe, ubwo babonaga Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bamwakirije uruhuri rw’ibibazo bamwe banamuririra mu maso.
Mu nteko rusange y’abaturage yabaye ku wa 26 Nzeri 2017, ku kibuga cya Polisi mu Murenge wa Kigabiro, Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred wari umushyitsi muri iyo nteko, abaturage bamugejejeho amakuru y’ubuzima bita bubi babayemo.
Bamwe bafataga ijambo, bakavuga ubuzima babayemo bagafatwa n’ikiniga bakarira imbere ya guvereneri, n’umwe muri bo yanagaragaraje ibimenyetso by’ihungabana, abaturage basabye kubakemurira ibibazo by’akarengane byananiranye.
Nsengiyumva Petero, atuye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, arasaba kurenganurwa, avuga ko ubu asembera kandi isambu ya se yaragurishijwe na se wa bo.
Agira ati “mfite ikibazo cy’akarengane kimaze imyaka myinshi, kubera isambu ya data yagurishijwe caisse sociale, ubu ntabwo mfite aho kuba kuva tuvuye mu mahanga, twabanje kujya mu Mutara dusanga iyo sambu ya data igihari, nyuma yaragurishijwe”.
Abaturage batakambiye Guvereneri basaba ubufasha kubera imibereho mibi babayemo ndetse bamwe bagaragaza ko bifitanye isano n’imibanire mibi yo mu miryango.
Kankindi Felecite, ni umwe mu baturage wasabye gutabarwa n’ubuyobozi kuko abayeho mu buzima bubi kandi yaratawe n’umugabo amusigiye abana batanu.
Agira ati “umugabo bamusize mu cyiciro cya 3 abyumvise ahita yigendera, yifatiye ikiryabarezi (yashatse undi mugore) nifuzaga ko mwampa mituweri no kugirango abana banjye bige, mba mu nzu z’abaturage kuko ntunzwe no guca inshuro kugirango mbashe kurera abana umugabo yansigiye, twari tumaranye imyaka 23”.
Guvereneri yasabye akarere gufasha abo baturage, ariko nabo abasaba kuvana amaboko mu mifuka, ati “ndabasaba ngo muhaguruke mukore aho kwicara ngo mutegereze uzabatekerereza, na twe twiteguye kubafasha, abagore nimukoreshe ijambo mwahawe mube moteri y’iterambere mufatanye n’abagabo murere abana banyu, ntabwo nshaka kongera kubona abana mu muhanda, natwe twiteguye kubafasha muri byose ariko mukore mutere imbere nicyo tubifuzaho”.
Kubera ko muri ibyo bibazo hari ibyasaga nkaho bishingiye ku makimbirane yo mu miryango, Guverineri yasabye abagabo n’abagore gusezerana, bakabana byemewe n’amategeko.
Agira ati “hari ibyo nabonye mu bantu baje hano, abagore n’abagabo byagaragaye ko abenshi mwabanye mu buryo bwa shuguri, iyo mwabanye ku buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka kuri mwe ndetse n’abana banyu.”
Avuga kandi ko yatangajwe no kubona abantu basinze muri ako gace ku manywa y’ihangu, ati “ hari abantu nabonye basinze kandi birashoboka ko ari ibiyobyabwenge banyweye ariko ntabwo byumvikana uburyo umuntu asinda saa munani yakabaye ari mu murimo! ntimugomba kwivutsa kuba mu gihugu giteye imbere , vitesi yihutisha Rwamagana mu iterambere, ni mwe muyifite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza justin/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wmbmU2
via IFTTT
No comments:
Post a Comment