Kenya: Umwana w’imyaka 14 akekwaho guteza inkongi mu kigo yahitanye abanyeshuri 9

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko muri Kenya yahamijwe icyaha cyo gukongeza inkongi ku nzu abanyesuri bo mu kigo cya Moi Girls High School bararagamo abagera ku 9 bakahasiga ubuzima.

Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko uyu mwana w’umukobwa yatwitse inyubako abanyeshuri bararagamo mu masaha ya nijoro abanyeshuri basinziriye, abatarahiye bakaba bafite ibyabo byinshi byangiritse.

Iperereza kuri iki kibazo ryerekanye ko uyu mwana yaganiraga n’abandi bantu kuri whatsap, amakuru akaba anavuga ko Atari ubwa mbere yari agerageje gushaka kwivugana abantu bikanga bityo akaba yari asanzwe akekwaho ibyaha nk’ibyo by’ubugizibwa nabi ariko harabuze ibimenyetso.

Bumwe mu butumwa bugufi uyu mukobwa yoherereje anbantu bataramenyekana bugira buti”Nzatwika ishuri.’’

Uyu mukobwa ngo bikekwa ko yaba yaratewe uburakari bwo gutwika ishuri yigagaho no kuba ababyeyi be baramujyanye ku ishuri adashaka kandi we yari afite ikigo yabasabye kumujyanaho bakabyanga agahita afata uriya mwanzuro.

Abanyeshuri b’abakobwa bagera ku 9 bahiriye muri iriya nyubako barakongotse ku buryo baje kumenyekana ari uko bakorewe isuzuma rya DNA kwa muganga ryarangiye kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Uretse abanyeshuri bahiye bagapfa n’ibindi byinshi byangiritse, abandi benshi bajyanye kwa muganga bakomeretse bikomeye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2fk4Gzc
via IFTTT

No comments:

Post a Comment