Nyuma yaho abaturage bahoze batuye ku musozi wa Rubavu bakaza kwimurirwa Ikanembwe mu murenge wa Rubavu na Cyanzarwe bakomeje gusaba ko bahabwa amasambu yabo bakayahingamo ,bakaza kuyasubizwa ku mabwiriza ya Perezida wa Republika, Paul Kagame, ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2016 , barashimira ko nyuma yo gusubizwa ayo masambu yabo, batangiye kuyabyaza umusaruro bayahinga.
Gusa ikibazo kiriho ubu ni uko uwo musozi wose abaturage bo bashaka kuwuhingaho imyaka isanzwe, mu gihe amabwiriza ateganya ko hari aho bagomba gutera amashyamba mu rwego rwo kurinda isuri umujyi wa Gisenyi.
Igitera abo baturage gusaba ko bahabwa uyu musozi wose bakawuhingaho imyaka ni uko bamwe babiherewe uburenganzira, barahinga abandi ntibabyemererwa ahubwo bakabasaba kubuteraho ibiti ikintu batigeze bishimira na gato.
Mussa Saidi umwe muri bo yagize ati “ko umukuru w’igihugu yatwemereye ko badusubiza ubutaka bwacu, bamwe bakabusubizwa ndetse bakaba baranatangiye kububyaza umusaruro, kuki akarere katatwemerera natwe guhinga kakaba dusaba kuhatera ibiti. Ese ibiti tuzabirya.. ntabwo twigeze twishimira uyu mwanzuro”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, buvuga ko ubwo aba baturage basubizwaga ubutaka basabwe kubukoresha mu buryo bugenwe n’amategeko, ndetse bukanagaragaza inyandiko zikubiyemo imyanzuro yagiye ifatwa ubuyobozi bubyumvikanyeho n’ababahagarariye.
Umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere, Ndikubwimana Jacques avuga ko abaturage ibyo babirengaho babizi.
Ati “twagiye dukorana inama kenshi n’abo baturage, twumvikana ko ubwo butaka tuzabukoresha ku buryo bujyanye n’amategeko, ibyo aba baturage bavuga na bo ubwabo barabizi kandi twabyemeranijweho”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu musozi ufite ibice byagenewe guhingwamo urutoki, ahagenewe ibishyimbo n’indi myaka ibyo byose ngo bikaba bitegeanijwe. Mu nama agira abaturage, ababwira ko icy’ibanze ari uko uyu musozi urindwa isuri bikanarinda umujyi wa Gisenyi byegeranye cyane.
Yakomeje agira ati”Uyu musozi wimuweho abaturage bakajya gutuzwa i Kanembwe na Karukogo, ufite igice kimwe cyagenewe ubukerarugendo, ukagira ibice bigenewe ubuhinzi kimwe n’ikigenewe amashyamba. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu akaba ariho buhera bubasaba gukomeza kubahiriza ayo mabwiriza ku bw’inyungu zo kurwanya iyo suri no kurengera ibidukikije.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.Com
from bwiza http://ift.tt/2fk4HDg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment