IBURANISHA: Sano James yarezwe gutuma Abanyarwanda babura amazi, n’abariwe n’ingona

Kuri uyu wa gatatu, Sano James wayoboraga WASAC yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, ubushinjacyaha bubwira urukiko ko bumushinja gukoresha nabi umutungo wa Leta byatumye abanyarwanda batabona amazi, ndetse bigatuma hari n’abaribwa n’ingona bagiye kuvoma amazi mu bishanga.

James Sano wari umuyobozi wa WASAC

James Sano wari umuyobozi wa WASAC

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Sano ariwe watumye WASAC yishyura amafaranga “y’umurengera” agera kuri 945 504 000 y’ubukode bw’inzu WASAC ikoreramo mu gihe cy’imyaka itatu.

Umushinjacyaha yavuze ko ibi ari ugukoresha nabi umutungo, byatumye abanyarwanda batabona amazi, ati “Ubajije buri muntu wese wicaye muri iki cyumba cy’iburanisha bose bakubwira ko bafite ikibazo cy’amazi.”

Umushinjacyaha yagaragaje ko mu ngaruka zo kutagira amazi, hari abaturage bariwe n’ingona bagiye gushaka amazi mu bishanga.

Mu bindi Sano ashinjwa harimo gutanga amasoko ya Leta bitubahirije amategeko n’amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko ya Leta.

Sano yahakanye ibyo bamushinja, avuga ko “icyo azira akizi”. Ati “Ni board, niyo iri inyuma yo kumfungisha kandi imyanzuro yose yemezwaga na Board. Byose byabaga ari ibyemezo bya board, abanyarwanda ntibumve ko arinjye watumye batabona amazi.”

Ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwasabye ko Sano James yaba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30.

Ariko uregwa we asaba urukiko ko rumurekura kuko atacika ubutabera, ndetse atanga ingwateho murumuna we Taratibu Japhet.

Uyu Taratibu abajijwe niba afite imitungo yakwishyura ariya mafaranga Sano ashinjwa aramutse acitse, yasubije urukiko ko afite inzu ebyiri zifite agaciro ka Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’imodoka ebyiri, ku buryo mukuru we aramutse acitse yabyishyura.

Umunyamakuru wacu uri gukurikirana uru rubanza akaba avuga ko ubu urukiko rukomereje kuri Emmanuel Kamanzi wari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’ingufu, Energy Utility Corporation Limited (EDCL) nawe wafatiwe rimwe na Sano.

Martin Niyonkuru
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vVNtCy

No comments:

Post a Comment