Abantu bane mu gihugu cy'Uburundi bamaze guhitanwa n'indwara yadutse ifite ibimenyetso nk'ibya Korera muri komine Gihanga mu ntara ya Bubanza.
Kuwa kane w'icyumweru gishize nibwo hatangiye kugaragara abarwaye iyo ndwara yo gucibwamo ifite ibimenyetso nk'ibya korera nk'uko abayobozi bo muri iyi komine babyemeje.
AMazi mabi aba baturage bakoresha ngo niyo ntandaro y'iyi ndwara, aya mazi ngo ni ayo bavoma muri Rusizi asa nabi cyane.
Mu minsi itanu gusa hamaze gufatwa abantu 11 muri bo bane bamaze kwitaba Imana , abaganga bavuga iyi ndwara ivurwa n'imiti ya korera.
Gusa abayobozi bavuga ko ikibazo cy'amazi muri ako gace ka Kagwema .Kagwema ivugwamo ikibazo cy'amazi mabi ituwe n'imiryango irenga igihumbi n'amagana ane.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2f7HZkU
via IFTTT
No comments:
Post a Comment