Kenya: Raila Odinga yemeye kwitabira amatora

Raila Odinga uyoboye(NASA), ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyatta, yatangaje ko azitabira amatora yap Perezida wa Repubulika azaba muri iki gihugu mu kwezi gutaha.

Odinga yasabye abashyigikiye iryo huriro gutanga amafaranga azamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza muri ayo matora azaba tariki ya 17 Ukwakira 2017.

Yagize ati “Amatora azaba mu kwezi gutaha, turasaba abadushyigikiye  mu gihugu hose kwitabira aya matora no gutanga inkunga yabo ku bikorwa byo kwiyamamaza.”

Yakomeje avuga ko inkunga ya buri wese ifite agaciro nkuko bigaragara ku kinyamakuru Business Day.

 Ati ” Buri giceri mu gutanga uyu musanzu gifite agaciro. Turasaba abantu bacu gutanga n’amashilingi 10 , amashilingi 100 , 1,000 n’ibihumbi 100, ayo buri wese ashoboye kubona.”

Utanga uwo musanzu ngo azaba akatishije tike imuganisha i Kanani(ubutaka bw’isezerano buvugwa muri Bibiliya bwari bwarasezeranyijwe Abanya-Israel).

Ati  ” Nitanga uwo musanzu, uraba uguze itike yawe y’i Kanani.”

Mu cyumweru gishize, Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro, amatora yari yatangajwe ko Kenyatta yayatsinze. Urukiko rwatangaje ko atubahirije itegeko nshinga, kandi ko hari ibyabayemo bidakurikije amategeko.

Odinga yari yatangaje ko atazayitabira niba abagize komisiyo y’amatora yakoze ayo makosa yo kumwibisha iteguye. Nyuma yaho abakomiseri batandukanye bagiye basimburwa ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vTmwTY
via IFTTT

No comments:

Post a Comment