Uko bukeye n’uko bwije, abantu bagenda binguka ibitekerezo bishya bitandukanye, bimwe bigashyigikirwa ibindi bikamaganwa.
Ni muri urwo rwego usanga hari n’abagerageza gukora ibyo abandi batarakora ariko nyamara rimwe na rimwe bagakora amahano cyangwa ibyo bakoze bigaca igihugu umugongo.
Umugore n’umugabo mu gihugu cya Thailand baherutse gusezerana ariko bakora agashya ko kwifotoreza mu isanduku bahambamo ngo berekane ikinyuranyo ku miryango yindi bari basezeraniye rimwe.
Amakuru Bwiza.com yakuye ku bitangazamakuru bitandukanye avuga ko imiryango igera ku 10 yasezeraniye umunsi umwe, ariko umuryango umwe ushaka kwerekana agashya utegura isanduku nini ku buryo babasha gukwirwamo ari 2, barayitegura neza ubundi baba ari yo bizihirizamo ibirori bya bo bijyanye no kwifotoza, baryamye, bahagaze, bicaye n’izindi pozisiyo zitandukanye.
Umugore ukiri muto mu gatimba n’umugabo mu ikote rijya kuba nka kaki, ngo bakoze iyi mihango bashaka kugaragaza ko bagomba kuzabana bakanapfa bagahambwa.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi bo mu miryango yo ku mpande zombi, aho bari baje bitwaje amaturo n’impano zitandukanye zo guha aba bageni ariko abandi batasobanukiwe n’iyi mihango y’abasezeranye baheze mu rungabangabo kuko ari ubwa mbere bari babonye abantu bifotoreza mu isanduku bahambamo abapfuye.
Abanyamakuru n’abanyamadini bari bayoboye iyi mihango bavuga ko ibi ubu bukwe bwari butagatifu.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2vSZEEg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment