Gicumbi: Aborozi bamaze gukusanya miliyoni 49 Frw zo kubaka uruganda rw’amata

Bemeranyijwe kuri uyu mushinga

Aborozi bo mu karere ka Gicumbi bamaze iminsi bari mu mugambi wo kubaka uruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho, kuri uyu wa Gatanu bashyize umukono ku masezera yo gusohoza uyu muhigo biyemeza ko babyemeranyijweho.

Bemeranyijwe kuri uyu mushinga

Bemeranyijwe kuri uyu mushinga

Aya masezerano asa nk’imbanzirizamushinga y’uru ruganda, yashyizweho umukono n’abahagarariye amakoperative 9 yiyemeje gushinga uru ruganda arimo LAKIB, Kozamgi, koramworozi, BTK, KOPEMOBU, KOIAGI, KORIAKIKA, MCC Nyagatoma na MCC Gaseke.

Basinye aya masezerano bamaze kugera kuri miliyoni 49 Frw bagiye bakusanya azabafasha kubaka uru ruganda bifuza.

Umwe mu bibumbiye muri izi koperative, Ngirente Milton avuga ko mu cyumweru gitaha bazakira umushoramari w’Umunya-Israel David Golliati ugomba kubaka uru ruganda kugira ngo bumvikane uko bazakorana.

Avuga ko abibumbiye muri izi koperative bazakomeza gukorera hamwe kugira ngo bagere ku ntego bihaye kuko aba bashoramari bazabubakira uruganda bashobora no kuzabaha inka zitanga umukamo utubutse.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal wagiriye inama aba borozi, yavuze ko bagomba korora mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Ntimutangire gutekereza ku nyungu cyane kuruta uko mwabanza kongera umukamo  w’amata, mukeneye kongera umukamo  ku rwego rwo hejuru,   ku buryo  buri wese uruhare afite agomba kuruhagararaho.”

Mudaheranwa wavugaga ko aba borozi bateye intambwe muri uyu mushinga wabo, yabizeje ko akarere kazabafasha mu byo kazaba gafitiye ubushobozi.

Uyu rwiyemezamirimo David Golliati uzaza kumvikana n’aba borozi uko hakubakwa uru ruganda, bimwe mu byo yabanje kubasaba harimo kuba yarububakira akarubyaza umusaruro mu myaka 18 ubundi akarubegurira.

Ngo iyi ni intambwe ya mbere bateye

Ngo iyi ni intambwe ya mbere bateye

Aya masezerano yashyizweho umukono n'abahagarariye amakoperative y'aborozi

Aya masezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye amakoperative y’aborozi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI



from UMUSEKE http://ift.tt/2xUtDZQ

No comments:

Post a Comment