Kayonza: Barifuza ko umudugudu wagabanywamo kabiri, kuko batanga itike y’ibihumbi bitatu bashaka umuyobozi

Abatuye umudugudu wa Gakoma II mu kagari ka Buhabwa, umurenge wa Murundi muri Kayonza, basanga umudugudu wabo wagabanywamo kabiri, nyuma y’uko batanga ibihumbi bitatu bya moto bajya gushaka umuyobozi wabo.

Akagari ka Buhabwa gaherereye mu gice cyahoze ari Pariki y’Akagera, nyuma haza gutuzwa abantu. Benshi bitabiriye kuhororera kuko ahanini kagizwe n’inzuri.  Umudugudu wa Gakoma II benshi bakunze kwita uw’ishyamba, bamwe mu bawutuye ntibazi n’umuyobozi wawo kuko atuye kure, ku buryo abamukeneye bibasaba gutega moto y’amafaranga 1500 kugenda gusa.

Abaturage baganiriye na Radio/TV One, bavuga ko hari serivisi zimwe bazibukira kubera ko kubona umuyobozi bibagora.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo kizakemurwa no kubaka umudugudu rusange, abatuye batatanye bagatuzwa hamwe.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude avuga ko bamaze kuzuza umudugudu w’ikitegererezo, ugatuzwamo abava mu mafamu (inzuri), bakegerezwa ibikorwa remezo n’ubuyobozi.

Ku cyo kugabanya umudugudu mo kabiri, Meya Murenzi avuga ko ibijyanye no kugena inzego z’ibanze bifite inzira bicamo, birenze inshingano ze.

Muri rusange, inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere zagenwe hakurikijwe umubare w’abaturage. Ni muri urwo rwego hari aho usanga imidugudu migari ndetse n’imirenge, kubera abahatuye ari bake, batuye batatanye.

Kugira ubuyobozi bw’ibanze buri kure y’abaturage, ni ingaruka y’imiturire itajyanye n’igihe, igaragara cyane mu ntara y’Uburasirazuba mu gice cyahoze ari Pariki, ubu kikaba kiganjemo ibikorwa by’ubworozi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2yanesO
via IFTTT

No comments:

Post a Comment