Mu ijoro ryakeye, mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Karangara, umumotari witwa Maniraguha Jean Claude ngo wari uzwiho gutwara ibiyobyabwenge binyuranye yaraye agonze umuntu arenga umuhanda arapfa.
Muri iyi mpanuka yabaye mu ma saa mbiri z’ijoro, Maniraguha Jean Claude w’imyaka 36 yagonze umubyeyi w’imyaka 45 witwa Uwimana vestine wari uri mu nzira yigendera nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uriya murengewitwa Emmanuel Kwizera.
Yagize ati “Usibye ko yari azwiho gutwara ibiyobyabwenge, ariko ntabwo yari atwaye ibiyobyabwenge, yari ahetse rwose akadeyi karimo ibiyobyabwenge.”
Gitifu Kwizera avuga ko Maniraguha yagonze Uwimana Vestine yikubita hasi, ariko we na moto ye barenga umuhanda agwa munsi y’umuhanda. Kuko yamugonze nta bantu bareba, abatabaye baketse ko uwamugonze yahise acika.
Nyuma, ngo hari umuturage wari utashye “agera kuri uwo mu mama, atabaza abandi bamujyana ku kigo nderabuzima, agezeyo bamuha ‘transfer’ ajya ku bitaro bya Ruhengeri.”
Kwizera ati “Mu gitondo nibwo baje kumusanga na Moto ye munsi y’umuhanda. Umumotari yagiye agwa ku ibuye, moto imugwa imbere, twasanze moto imuri imbere iriho agafuka karimo ibigori.”
Kuba ari asanzwe azwiho gutwara ibiyobyabwenge, byatumye n’abaturage bamubonye bwa mbere bakeka ko yari atwaye ibiyobyabwenge, ariko baza gusanga ari ibigori.
Ngo barebye uburyo impanuka yabayemo, uwagonzwe agakomereka cyane, ndetse n’ugonze akarenga umuhanda, barakeka ko uriya mu motari yari afite umuvuduko uri hejuru.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xu6hfC
No comments:
Post a Comment