Igihuha ku bukwe bwa Miss Elsa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Nzeri 2017 nibwo habyutse hazenguruka ifoto ivuga ubukwe hagati ya Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa n’umusore witwa Champion. Miss Elsa yabwiye Umuseke ko ayo makuru ari igihuha.

Miss Elsa na Champion bashyizwe ku ifoto igaragaza igihe cy’ubukwe bwabo. Ibi ni ibihuha

Iyo foto ya {Save the Date} ni ifoto ifatwa n’umusore n’inkumi bagiye ku rushinga mu gihe cya vuba. Iyagiye hanze ya Elsa na Champion yavugaga ko ubukwe bwabo buri tariki ya 25 Ukuboza 2017 kuri Noheli.

Miss Elsa yabwiye Umuseke ko iyo foto ibiyiriho ntaho bihuriye n’ukuri. Ko uwo musore ari umwe mu basanzwe bakorana nawe ibikorwa by’akazi karimo gufata amashusho n’amafoto.

“Birasekeje biranatangaje!!Ibyo si ukuri. Ayo matariki nzaba ndimo guhatanira ikamba rya MissWorld 2017 nta bukwe bwanjye buhari”.

Elsa yakomeje avuga ko ari mu bikorwa byo gusura inganda z’ibikora ibyo mu Rwanda {Made in Rwanda} no gusura ibigo bitandukanye byigisha ibyuga nta gahunda z’ubukwe afite muri we.

Champion washyizwe kuri iyo foto ko agiye kurushingana na Miss Elsa, yavuguruje ayo makuru avuga ko uwakoze iyo foto afite impamvu ze bwite zishobora gukurikiranwa.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2xd4FYC

No comments:

Post a Comment