Gicumbi: Abatuye mu mirenge 4 idafite amashanyarazi ahagije bizeye ko azongerwa

Amapoto atwara insinga z'amashanyarazi ari kwerekeza muri iriya mirenge.

Gicumbi – Abatuye mu mirenge ya Cyumba, Shangasha, Mukarange , na Rushaki ifite amashanyarazi adahagije batangiye kugira ikizere ko bagiye kubongerera amashanyarazi kuko amapoto ajyana amashanyarazi yatangiye kwerekezwayo.

Amapoto atwara insinga z'amashanyarazi ari kwerekeza muri iriya mirenge.

Amapoto atwara insinga z’amashanyarazi ari kwerekeza muri iriya mirenge.

Umurongo w’amapoto utangiye gushingwa, uraturuka mu mujyi wa Byumba, ugakomereza Rebero werekeza Ngondore ngo uzafasha kongerera amashanyarazi imirenge mu bice bya Shangasha, Mukarange n’ahandi byegeranye.

Abaturage bo muri iriya mirenge ine irimo kwerekezwamo amashanyarazi bavuga ko ibikorwa remezo ari ibanze mu iterambere ryaho baturiye.

Uwitwa Mukawera utuye mu murenge wa Mukarange yatubwiye ko mu misozi ya Mukarange batari babona amashanyarazi, ndetse ko ubwo hari amapoto ateganywa kubegereza umuriro ari iby’agaciro mu murenge wabo,  kandi ko biteguye kuyabyaza umusaruro biteza imbere mu bukungu.

Yagize ati “Nta kintu kidushimishije nko kumva bazatugezaho amashanyarazi, ndetse twatangiye kubona ibyuma bitunganywa n’iyo byatinda tuzaba twihanganye, ariko natwe tazabaho nk’abandi.”

Yongeraho ati “Gusa nubwo bitatugereraho rimwe, ubutaha bazatuzanira n’amazi, kuko umurenge wa Mukarange ukeneye amazi cyane, ahantu henshi ntayo bafite.”

Mugenzi we Ngendahimana utuye mu murenge wa Cyumba, avuga ko hari aho insinga zagiye zisimbuka kandi ko kwimanurira amashanyarazi bitoroheraga buri  wese, gusa barashima ubuyobozi  ko bwamenye imbogamizi bafite, kandi ko hari n’utugari yari atarageramo biteguye kuyabona.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi



from UMUSEKE http://ift.tt/2xd8Qn5

No comments:

Post a Comment