Sena yemeje ba bayobozi, kuri Murekezi na Mufuruke hari uwanze, hari n’uwifashe

Anastase Murekezi yemejwe nk'Umuvunyu Mukuru w'u Rwanda

Abasenateri 24 bamaze guterana mu gihembwe kidasanzwe maze inemeza abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya na Perezida wa Republika. Babemeje ku bwiganze bw’amajwi nubwo kuri Anastase Murekezi hari uwifashe, kuri Fred Mufuruke umwe akawanga.

Anastase Murekezi yemejwe nk'Umuvunyu Mukuru w'u Rwanda

Anastase Murekezi yemejwe nk’Umuvunyu Mukuru w’u Rwanda

Inteko rusange ya Sena yabanje kwemeza ishingiro ry’igihembwe kidasanzwe na gahunda y’ibizasuzumwa muri icyo kihembwe.

Yahise ikurikizaho kwemeza raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ku isuzumwa rya dosiye za bariya bayobozi umunani. Bose bemejwe ku bwiganze.

Anastase Murakezi yemejwe nk’Umuvunyi Mukuru ku majwi 22 , ntawanze uyu mwanzuro gusa umwe yifashe  hanaba imfabusa imwe.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney  yemejwe nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ku mwajwi 24, ntawanze uyu mwanzuro, ntawifashe nta n’impfabusa.

Fred Mufuruke yemejwe nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku majwi 23, umwe niwe wanze uyu mwanzuro, nta wifashe nta n’impfabusa.

Mme Kampeta Sayinzoga yemejwe ku majwi 42, yemejwe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) we ntawanze uyu mwanzuro, nta wifashe nta n’impfabusa

Mme Mukantabana Seraphine yemejwe kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC) ku majwi yose 24.

Hon Bamporiki Edouard  nawe yemejwe nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ku majwi yose 24 y’abari bahari.

Habyarimana Gilbert nawe yemejwe nk’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) ku majwi 24.

Naho Eric Serubibi nawe yemejwe nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA) n’amajwi 24 nawe nta wifashe, nta wamwanze nta n’impfabusa.

Uburyo bwo gutora muri Sena bwifashisha ikoranabuhanga.

Fred Mufuruke yemejwe nka Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

Fred Mufuruke yemejwe nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Habyarimana Gilbert yemezwa nk’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative

Habyarimana Gilbert yemezwa nk’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative

Eric Serubibi yemezwa nk'Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire

Eric Serubibi yemezwa nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2eIzbhE

No comments:

Post a Comment