Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze amatsiko abakekaga ko azi urugamba mu bitabo gusa

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yashyize hanze ifoto ye imugaragaza ari ku rugamba, mu gihe hari abamufataga nk’umusirikare uzi iby’urugamba mu bitabo gusa.

Maj Gen Muhoozi, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni wa Uganda, ifoto ye imugaragaza ari ku rugamba yayisangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa twitter.

N’amagambo ayiherekeje, Maj Gen Muhoozi yatangaje ko iyo foto ye imaze imyaka 11 mu bubiko, aho yari acunze umutekano w’igihugu bahanganye n’inyeshyamba za LRA (Lords’ Resistance Army ), zari ziyobowe na Joseph Kony.

Ati “Amafoto ya kera, hamwe na bagenzi banjye turinze umutekano, mu Majyaruguru ya Uganda mu 2006, mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za LRA”.

Maj Gen Muhoozi ku rugamba

Ifoto isa nkiyatunguye benshi kuri twitter ndetse benshi bagenda bayikwirakwiza (retweet & like), byabaye ngombwa ko ikinyamakuru Chimpreports kigira ibyo kiyimubazaho.

Ati “Twari twumvishe ko intagondwa za LRA ziri hafi y’ibirindiro byacu, twari twatekereje ko bagiye kutugabaho ibitero”.

Mu gihe byakekwaga ko izi nyeshyamba ziramutse zigabye ibitero ku ngabo za Uganda (UPDF) byari kugira ingaruka kuri Guverinoma, ngo nibwo Muhoozi n’abandi basirikare boherejwe ku rugamba, kurwanya ibyo bitero bakekaga ko byatungurana.

Akomeza avuga ko we na bagenzi be muri ako gace ka Lango mu Majyaruguru ya Uganda, bakoze ibishoboka byose barinda umutekano ku manywa na nijoro birinda ko batungurwa na Kony.

Kuri iyo foto, Muhoozi agaragara iruhande rwe hari Maj. Asinguza, amutwaje ikarita yabayoboraga ku rugamba. Mu gihe Muhoozi ageze ku ipeti rya Major General, undi ubu ageze ku ipeti rya 2nd Lieutenant, akaba akibarizwa mu mutwe w’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Muhoozi yahoze ayoboye.

Maj Gen Muhoozi, ubwo yakurwaga ku mwanya w’umuyobozi w’ingabo kabuhariwe zishinzwe kurinda Museveni, yahise amugira umujyanama we (Museveni) mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.

Gen Fred Rwigema na Salima Saleh nibo bakundishije Muhoozi igisirikare

Gen Muhoozi ubu ukomeje kuzamurwa mu ntera na se, yize mu mashuri ya gisirikare, ku bwe ahamya ko yakunze igisirikare akiri umwana kubera Gen Fred Rwigema ndetse na se wabo, Gen Gen Salim Saleh, bamwe mu basirikare ba Uganda bagize uruhare mu kubohora igihugu bakivana mu maboko y’Abanyagitugu Obote na Idi Amin.

Ubwo Muhoozi yaganiraga n’ikinyamakuru UBC muri Gicurasi uyu mwaka, yabajijwe n’umunyamakuru gusobanura niba koko se wabo, Gen Salim Saleh ari we watumye akunda ibintu by’igisirikare ngo ubundi atakundaga, abazwa niba ari ukuri cyangwa ari ibihuha.

Mu gusubiza, yavuze ko ari ibihuha, ko yari asanzwe akunda igisirikare. Yavuze ko yakuranye n’abasirikare nka Salim Saleh, nyakwigendera Fred Rwigema n’abandi babaga bari kumwe na se igihe yari muri Tanzania, n’igihe Idi Amin yahirikwaga i Kampala.

Ati: “Aba ni abantu nakuranye nabo, nahoze murikirwa nabo kandi bagize uruhare mu mahugurwa yanjye”.

Ariko ngo ubwo yajyaga mu ishuri, yatekereje ko ahari ko bitari ngombwa ko akora neza nk’ibyo aba yafatiragaho urugero bahisemo, ariko ngo muri za 90 nk’uko abantu bose babizi ntibyari byifashe neza.

Ngo yarangije amashuri yisumbuye mu 1994 kandi ngo Uganda icyo gihe yari mu bihe bibi. Uburengerazuba bwa Uganda bwari buri kugabwamo ibitero na ADF, umutekano w’igihugu ntiwari wifashe neza, akaba ari yo mpamvu yahisemo gukorera igihugu.

Muri iki gihe yarangizaga amashuli, Gen Rwigema umwe mu bo yafatiragaho ikitegererezo, twabibutsa ko yari amaze imyaka 4 arashwe, ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kwibohora.

Gen Muhoozi yize amashuri ya gisirikare

N’ubwo uyu mugabo ageze kuri ipeti rya jenerali nta rugamba rw’ishyamba benshi bakeka ko azi, imyaka myinshi y’amashuli ye yayimaze yiga mu mashuri ajyanye n’ibya gisirikare, azi urugamba rwo mu bitabo kurusha uko yaba yarabimenyeye ku rugamba, gusa iyi foto yashyize hanze ikaba hari abo yamaze amatsiko mu gihe byakekwaga ko Museveni atakohereza umuhungu we ku rugamba ari we afite wenyine.

Muhoozi ni umwana wavukiye mu buhunzi ubwo Museveni n’umuryango we babaga muri Tanzaniya barahunze ubuyobozi bw’igitugu bwa Milton Obote.

Mu bwana bwe, Muhoozi yatangiriye amashuli muri icyo gihugu cya Tanzaniya aho ababyeyi be babaga ayakomereza muri Kenya na Sweede.

Nyuma yaho Museveni agiriye ku buyobozi mu mwaka w’1986, Muhoozi yaje gukomereza mu mashuli yo muri Uganda nka Kampala Parents School, Kings College Buddo for a while na St Mary’s College Kisubi aza gusoza ayisumbuye mu mwaka w’1994.

Nyuma yo kurangiza amashuli yisumbuye mu 1994, nibwo yatangiye imyitozo n’andi masomo ajyanye n’ibya gisirikare, mu mwaka w’1996 nibwo yatangiye kwiga muri kaminuza (University of Nottingham) yo mu Bwongereza arangiza mu 1998.

Kugera mu mwaka w’1999 yari atari yitwa umwe mu basirikare ba Uganda(UPDF), nyuma yaho nibwo yakinjiye ndetse anahita ajya kwiga mu ishuli rya gisirikare mu Bwongereza (Royal Military Academy Sandhurst) arangiza mu 2000 ahita akomereza mu ryo muri Egypt (The Egyptian Military Academy) yiga ibya gikomando.

Yakoze imyitozo (Kalama Armoured Warfare Training School (KAWATS) muri Kabamba/Uganda ayisoza nk’umwe mu bakomando b’ingabo za Uganda UPDF.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Muhoozi yagiye kwiga umwaka w’igikomando mu gisirikare cya USA (The United States Army Command and General Staff College). Asoza muri 2008 aribwo yanahise yerekeza muri Afurika y’Epfo nabwo gufata inyigisho ku bijyanye n’ibya gisirikare.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa specialforcescommand/Uganda, Mu mwaka wa 2000 ubwo yari avuye kwiga mu Bwongereza (Royal Military Academy Sandhurst) yahise yinjira mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, afite ipeti rya Lieutenant.

Mu mwaka umwe gusa (2001) yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Majoro, mu mwaka wa 2008 nibwo Muhoozi yahawe ipeti rya Lt colonel, akomeza kuzamurwa mu ntera ubu akaba ari Major General.

Amazina ye ni Muhoozi Kainerugaba, yavutse ku wa 24 Mata 1974, ni imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Museveni, bose bariho.

Muhoozi ni umugabo w’imyaka 43 y’amavuko akaba yarashakanye na Charlotte Nankunda Kutesa mu 1999, babyaranye abana 3.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wcERqv
via IFTTT

No comments:

Post a Comment