Mu gihugu cya Botswana, muri Afrika y’Amajyepfo hari amakuru y’umugabo wasanganywe ikiyoka kinini cyane cyo mu bwoko bw’uruziramire yari yoroye iwe mu rugo, ariko aho kiba bakanahasanga ibisigazwa by’imibiri y’abantu.
Ubwo yatabwaga muri yombi, uyu mugabo ubwe yiyemereye ko iyo nzoka yari itunzwe n’inyama z’abana b’abakobwa bicuruza, aho yajyaga abashukashuka akabajyana iwe nk’ugiye kuryamana nab o ku mafaranga, yabageza yo akabica akabanagira ya nzoka.
Polisi itangaza ko uyu mugabo yakatiwe kumara ubuzimabwe bwose yari asigaje mu buroko nyuma yo kwemezwa n’ibyavuye mu iperereza ko iyo nzoka ye yari itunzwe n’inyama z’indaya.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko iyo nzoka yahise yicwa ariko bigoranye kuko yari ifite uburakari budasanzwe byongeye ikaba yari nini cyane.
Inzego zishinzwe gukora iperereza zo zivuga ko nta mpamvu iramenyekana ku cyaba cyarateye uyu mugabo kujya agaburira inzoka imibiri y’abantu kuko yanze kubivuga nyamara akemera ko yayigaburiraga abakobwa bicuruza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2uAmoI9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment