Nzitukuze Rose wo mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro kuwa gatandatu ushize umugabo we Alphonse Namuhoranya yatashye akamukubita ikintu atabashije kumenya. Ibikomere yamuteye bitumye amara iki cyumweru dusoza mu bitaro kuri Centre de Sante Biguhu.
Igikomere yamuteye mu maso n’ibindi mu mutwe bimaze koroha
Umunyamakuru w’Umuseke uyu munsi yamusanze mu bitaro, ibikomere bimaze koroha ndetse yanabashije kwijyana ku biro by’Umurenge wa Ruganda (uri hafi aho) kubwira abayobozi uko byagenze.
Avuga ko umugabo ngo yamukubitaga amuhora ko yagiye iwabo nta ruhushya yamuhaye kandi ngo hari hashize iminsi amubwiye ko azasura iwabo.
Nzitukuze umugabo we yaramukubise amukomeretsa bikomeye mu mutwe, ku mavi no ku maboko.
Avuga ko yatabawe n’umwana we mukuru w’imyaka 11 wafunguye inzu muri iryo joro nyina akabasha gucika se akiruka kuko ngo yari aziko agiye kumwica.
Nzitukuze na Ntamuhoranya bashakanye byemewe n’amategeko bafitanye abana batatu, umukuru niwe watabaye nyina.
Hagati muri iki cyumweru ubuyobozi bw’Umurenge bwabwiye Umuseke kuri iyi nkuru ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero ubwo inzego z’umutekano zari zije kumufata ngo abazwe ubu bugizi bwa nabi.
Kugeza ubu ngo ntarongera kuboneka.
Nzitukuze ugiye gusezererwa mu bitaro ariko anafite ikibazo cy’uko azasohokamo kuko ibi bibazo ngo yabigize atarabona kasha yongera agaciro ka mutuel de sante ye.
Yabwiye Umuseke ko umugabo we atari ubwa mbere amukubira akunda kubikora kandi ngo ahora amubwira ko yamuhaze ashaka kwizanira undi mugore. Kubwe ngo yumva atakongera kumusanga kuko ashobora kumwica.
Yamukubise ikintu hafi kumuvuna ivi nk’uko abivuga
Nzitukuze avuga ko abona icyari gisigaye ari uko amwica kuko ngo asanzwe amukubita
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi
from UMUSEKE http://ift.tt/2gLqrrB
No comments:
Post a Comment