Abakozi ba leta bahora bicaye batangirijweho ibikorwa byo kurwanya umutima

Minisiteri y'ubuzima yatangije ibikorwa byo gupima indwara zibasira umutima ndetse n'ubukangurambaga bwo kwirinda indwara zitanduta haherewe ku bakozi ba leta bahora bicaye mu biro.

Ibi bikorwa byatangijwe kuri uyu wa gatatu bikaba bibanziriza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zibasira umutima.

Dr Ndimubanzi Patrick umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubuzima ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze yavuze ko abakozi ba leta bahora bicaye ariyo mpamvu babahereyeho.

Ati :”Abakozi ba leta cyangwa abakozi bo mu biro cyane cyane ni abakozi bamara umwanya munini bicaye baza ku kazi bicaye mu modoka bagakora bicaye umunsi wose bava ku kazi bakajya kwicara iwabo tukaba dushaka kubakangurira rero gukora siporo kugirango bite ku mutima wabo.”

Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yavuze ko abakozi bo mu biro batajya babona umwanya wo kwipimisha ari nayo mpamvu bagomba kwitabwaho kugirango bashobore gutanga umusaruro.


Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan ari mu bahereweho gupimwa

Impuguke mu buvuzi zivuga ko uburwayi bw'umutuma hari ubwo umuntu abuvukana ariko hari n'ubuza butewe n'ibintu umuntu yariye cyangwa yanyoye harimo kunywa itabi n'inzoga nyinshi, kurya amavuta menshi, isukari nyinshi, umunyu mwinshi , kudakora siporo ibi byose bituma ugira umuvuduko w'amaraso ari nabyo rero biziraho n'umutima.

Izi muguke zivuga ko kugabanya ibi bitera izi ndwara ariyo nzira nyayo yo kuzirinda abantu ngo bakwiye kongera kurya imbuto kunywa amazi ndetse no gukora siporo ariko bakagabanya umunyu, amavuta n'isukari byinshi.

Kugeza ubu abantu 31 ku ijana ku Isi hoza by'abantu bapfa bahitanywa n'umutima mu gihe mu Rwanda 25 ku ijana bajya kwivuza baba bafite imwe muri izo ndwara zitandura naho hagati ya 20-25 by'abantu bapfa mu Rwanda baba bazize izo ndwara.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2yuMme6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment