Intambara yarose bakozanyaho mu Nteko ya Uganda, Minisitiri n'Abadepite 25 birukanywe

Minisitiri w'amazi mu gihugu cya Uganda, Ronald Kibuule, yirukanywe ashinjwa kuba yaragiye mu ngoro y'Inteko Ishinga amategeko yitwaje imbunda. Yirukanywe kandi ari kumwe n'abadepite 25, abenshi muri bo babarizwa mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda.

Bijya gutangira, hari abadepite bavuze ko uyu Minisitiri yazanye imbunda mu Nteko, mu gihe bari barimo gusigana ku bijyanye no kuba ingingo y'102 mu Itegeko Nshinga rya Uganda, yahindurwa hagakurwamo inzitizi yo kwiyamamariza kuba Perezida ku muntu ugejeje ku myaka 75, bamwe bagasanga ibi birimo gukorwa kugirango Perezida Museveni azemererwe kongera kwiyamamaza muri 2021 mu gihe ubusanzwe Itegeko Nshinga ririho ritabimwemerera.

Abadepite barimo Robert Kyagulanyi wamamaye muri muzika ya Uganda nka Bobi Wine, hakazamo uwitwa Allan Ssewanyana, Monica Amoding, Dr Sam Lyomoki, Betty Nambooze,Ibrahim Kasozi na Moses Kasibante bari mu bamaze kwirukanwa kubera imvururu bateje mu Nteko n'ubwo banze gusohokamo hakitabazwa abashinzwe umutekano.

REBA VIDEO Y'IMIRWANO HANO:



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2k59w8j
via IFTTT

No comments:

Post a Comment