Ibi Rujugiro yabitangaje nyuma y'iminsi 2 iyi nyubako itejwe cyamunara n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) maze ikagurwa na Kigali Investment Company limited.
Ubwo yaganiraga na Radiyo Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru, Umunyemari Tribert Rujugiro yavuze ko bitari kera azasubirana inyubako ye ngo kuko ikintu cy'umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyir'ubwite yifuje kukigurisha.
Yagize ati “ Abayiguze baribeshya cyane kuko ikintu cy'umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyene cyo we yemeye akakigurisha.Kuba rero waguze ikintu cy'umuntu uziko uwo ukiguzeho atari we nyene cyo naho yaba ari Leta uratakaza.”
Rujugiro yakomeje avuga ko n'ubwo muri iyi minsi inyubako ya UTC itari mu maboko ye nko ntacyo bimutwaye nagato cyane ko atariyo yari atezeho amaramuko.
Ati “Biriya by'iriya nyubako ntabwo bimbabaza na gatoya nta n'icyo bintwaye kuko ntabwo ariyo yari intunze […]Gusa nziko bayitije igihe gitoya aho biriya bizavira mu nzira nzayisubirana.”
Inyubako ya UTC yaguzwe miliyari 6 na miliyoni 800 z' amafaranga y' u Rwanda igurwa n'ikompanyi y'ubucuruzzi isanzwe ikorera I Kigali yitwa Kigali Investment Company kuwa mbere tariki ya 25 Nzeri 2017.
Gufatirwa kw'iyi nyubako ya Rujugiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) byatewe n'uko iki kigo cyishyuza Rujugiro imisoro y'ibirarane yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n'amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana z'amafaranga y'u Rwanda.
Rujugiro ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame mu by'ubukungu, by'umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b'Umukuru w'Igihugu bakomoka ku isi hose banarimo na Tony Blair Igihe cyaje kugera Rujugiro ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w'igihugu ndetse aza guhungira muri Afurika y'Epfo.
Inyubako ya UTC yaguzwe Miliyari 6 na miliyoni 877
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ftSmvQ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment