USA: Komite y’inteko ishinga amategeko yongeye gutega amatwi abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu, itariki 27 Nzeri 2017, komite y’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Afurika n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, yasuzumye ikijyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo muri Kanama, aho yongeye gutega amatwi Abanyarwanda babiri banenga ubutegetsi buriho mu Rwanda, Dr David Himbara na Major Robert Higiro.

Hon. Chris Smith wo muri Leta ya New Jersey akaba ari nawe ukuriye iyi komite, yatangiye ashima uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro mu mahanga, ariko yongeraho ko ibi bidahagije mu gihugu kivuga ko kigendera kuri demokarasi kuko ngo uburenganzira bwa muntu butubahirizwa mu Rwanda.

Hon.Chris Smith

Ni nyuma ya raporo zitandukanye zagiye zishinja ubutegetsi bw’u Rwanda gucecekesha abatavuga rumwe nabwo haba mu Rwanda no mu mahanga. Raporo u Rwanda rutahwemye kuvuga ko zishingiye ku nyungu za politiki kandi zikorwa nta bushakashatsi buhagije bwakozwe.

Nyuma y’ibyavuye mu matora ya kamarampaka ku ihindurwa ry’itegeko nshinga mu 2015, ibyavuyemo byagaragaje ko Abanyarwanda 98% batoye yego, mu gihe mu matora y’umukuru w’igihugu Abanyarwanda batoye Kagame ku majwi 99%. Ibi rero ngo ntibyoroshye kwemera ko perezida Kagame ngo yakundwa kuri uru rugero.

Bimwe ngo mu bituma aba bagize komite y’inteko ishinga amategeko ya Amerika ishinzwe Afurika bakemanga ibyavuye mu matora, ni ukuba Diane Rwigara wifuzaga kuba perezida ngo yarabujijwe kwiyamamaza.

Hon Chris Smith ati: “Turimo kwegeranya ibitari bicye ku byerekeye ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kandi tuzareba uko tubiganiraho vuba. Ntacyo twaba turimo turafasha u Rwanda mu gihe tutababwira izo nenge zose.”

Ibyatangajwe na Chris Smith ariko ntibibonwa kimwe na mugenzi we, Hon. Ronald Yamamoto, minisitiri wungirije w’agateganyo wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika.

Yamamoto yasobanuye ko intambwe u Rwanda rugezeho muri demokarasi ishimishije nubwo hakiri intambwe yo gutera.

Yagize ati: “Hatewe intambwe zikomeye cyane kuva muri Gicurasi 2016 ubwo duheruka gukorana ibiganiro nk’ibi ku Rwanda. Ugereranyije amatora aheruka kuba mu Rwanda n’ayabaye muri 2010 turabona ko hari ibyahindutse. Amashyaka atandukanye harimo nka Green Party yemerewe guhatana. Amaradiyo yavuze inkuru ku ibangamirwa ryakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abategetsi bamwe bamwe kandi dusaba leta y’u Rwanda kubikosora. Tunahangayikishijwe n’ibiri kuba kuri Diane Rwigara wari muri batatu bari barimo guhatana na Kagame.”

Major Robert Higiro ni umwe mu bahawe ijambo

Abanyarwanda bahawe ijambo barimo Dr. David Himbara na Major Robert Higiro kuri ubu bahuriye mu muryango ngo udaharanira inyungu za politiki witwa “Democracy in Rwanda Now”.

Aganira na Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, Major Robert Higiro akaba yanenze ibyatangajwe na Hon. Yamamoto avuga ko imvugo yakoresheje ari iya politiki.

Abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bitabiriye iki kiganiro, baremeza ko iyi komite y’inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikurikiranira hafi Afurika n’uburenganzira bwa muntu, igiye gusaba kongere kugabanya imfashanyo iha leta y’u Rwanda mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kuyishishikariza gukosora utunenge twagiye tuvugwaho.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2yaU3d8
via IFTTT

No comments:

Post a Comment