Iyo uvuze izina “Urban Boys” mu Rwanda, umuntu yumva Safi, Nizo na Humble G, ni itsinda ryatangiye umuziki ahagana 2008, batangirira i Butare mu ntara y’Amajyepfo nyuma riza gufata umwanzuro wo kwerekeza i Kigali, imyiteguro y’urushako barimo ikaba ica amarenga ko iri tsinda rishobora gusenyuka.
Ubu ikiri kuvugwa ni imyiteguro ya buri umwe muri bo ijyanye n’ubukwe bateganya, Safi we itariki yarayitangaje buzaberaho ni ku wa 1 Ukwakira 2017.
Uko iri tsinda rishobora gusenyuka
Nyuma yaho Safi Madiba akundaniye n’abakobwa benshi barimo Knowless Butera, Parfine Umutesi,… bakagenda batandukana, ubu yafashe umwanzuro wo guhita akora ubukwe n’umukobwa utamenyerewe cyane mu Rwanda, Niyonizera Judithe, usanzwe uba muri Canada. nyuma y’ubukwe Safi azahita ajyana n’uyu mukunzi we kuba mu mahanga.
Humble G n’umukunzi we Amy Blauman kuri ubu unamutwitiye umwana w’umukobwa, bafite gahunda yo kujya muri Amerika gusura iwabo w’umukobwa ndetse ko mu mwaka wa 2018 bazakora ubukwe, bateganya kujya kwibera muri Amerika.
Nizzo Muhamed na we nyuma yo gukundana n’abakobwa batandukanye barimo Sacha Kate, Jessica, Bonne, Anita Pendo,…ubu na we ari mu rukundo n’umukobwa ukomeje kugirwa ibanga gusa bivugwa ko aba mu Busuwisi ndetse ko bateganya ubukwe vuba, nyuma Nizzo akajya kuba hafi n’umukunzi we mu Busuwisi.
Mu gihe aba basore bose baba bamaze gushaka, umwe akajya kuba ukwe mu bihugu bitandukanye ni ikigaragaza ko imbaraga bari bafite bari hamwe zagenda ziyoyoka umwe akaba yakora ukwe. Ku ruhande rw’aba basore bavuga ko uko bazakora bazaba babitangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyigena Emmy/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2yJfpLx
via IFTTT
No comments:
Post a Comment