Umuhanzi Ras Bertin 'Inshuti y'abana' yahagurukiye ikibazo cy'abakobwa baterwa inda bakiri bato

Kuri iyi ngingo kandi aragaruka ku ndirimbo (cyane z'amahanga) kenshi usanga zigizwe n'amagamo ndetse n'amashusho bishobora kuyobya abazikurikira cyane cyane abana bato n'urubyiruko ruba rufite irari ryo kwigana imico itandukanye y'ahandi kandi rimwe na rimwe iba ihabanye n'indangagaciro zigomba kuranga u Rwanda rw'ejo.

Ras Bertin umenyerewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu njyana ya Reggae, aho yiyemeje gutanga ubutumwa bw'amahoro yibanda cyane ku burenganzira bw'abana, yadutangarije ko atazigera anigwa n'ijambo kandi abona hari ikibazo cyugarije abana gishobora gushakirwa umuti; ni muri urwo rwego nyuma yo kuririmba yamagana icuruzwa ry'abana n'ikibazo cy'abana bo mu muhanda, ubu noneho yamaze gushyira ahagaragara indirimbo y'amajwi yitwa: “NTIBIKWIYE” ifite intego n'ubutumwa byo guhangana n'ikibazo kimaze iminsi kivugwa cy'Abana baterwa inda zitateganyijwe akenshi n'imyaka yabo ikiri hasi cyane.

Uyu muhanzi nyuma y'indirimbo nyinshi amaze kugeza ku bakunzi ba muzika nyarwanda, arizeza abakunzi b'ibihangano bye ko azakomeza umurongo wo kwimakaza umuco w'amahoro, abagezaho muzika ikora ku mutima, ibashimisha, ibaruhura, kandi inashishikariza buri wese kubaka ejo hazaza heza bishingiye mu gutegura neza abana bato.

Mu kurangiza ikiganiro kigufi na Ras Bertin Inshuti y'Abana, arashimira buri wese umutera inkunga mu buhanzi bwe, kandi asaba inzego zose n'Abanyarwanda muri rusange, guhaguruka bakarwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa Abana.

UMVA INDIRIMBO "NTIBIKWIYE HANO"



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2jGZkmk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment