Umugore utatangarijwe amazina wo mu mujyi uherereye mu majyaruguru y’u Bwongereza yatangiriwe n’uruhuri rw’inyamaswa ubwo yari mu modoka avuye guhaha ibintu birimo n’imyenda y’ibirori, impano n’ibindi zirabimwambura ntiyagira na kimwe asigarana.
Uyu mugore ukiri muto utatangarijwe amazina yamburiwe mu ishyamba rizwi nka Merseyside safari park ahaba hateraniye inyamaswa z’ubwoko butandukanye burimo ibitera, inkende, impyisi, Imbwebwe n’izindi.
Avuga ko ubwo yari ageze muri ako gace ataha, izo nkende zitereye ku modoka izindi zigaharagarara mu nzira akananirwa kugenda ubwo zatangiraga gusaka imodoka zikayijagajaga zitera hejuru buri kimwe.
Yakomeje avuga ko yakijijwe n’uko yazamuye ibirahure kuko iyo areba nabi n’imyenda yari yambaye zari kuyimukuramo.
Izi nkende ziba zitendetse hejuru mu biti, ngo si uyu gusa zambuye kuko buri modoka yose ihaciye ziyitendekaho zireba ko hari ikintu itwaye zasigarana.
Ushinzwe gucunga iyi parike, Nikki Mallott yavuze ko ibyo izi nyamaswa zakoze nta bugome burimo kuko zibikora mu kwishimisha gusa nubwo ibyo zambuye abantu biba bigoye ko bongera kubibona.
Yakomeje avuga ko iyi parike yashyizwemo izi nyamaswa ndetse zikanatozwa gukina imikino y’amana bityo abana bakaba ari bo baba bemerewe kuhatemberera kuko bakunda ibyo izo nyamaswa zigira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2xIIRD5
via IFTTT
No comments:
Post a Comment