Leta y’u Burusiya ibinyujije mu ijwi ry’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa yo Madamu Maria Zacharova, yatangaje ko ihangayikishijwe n’uko Leta zunze ubumwe za Amerika ziri kwibanda mu bikorwa byo kwibasira kugurutsa indege zayo za gisirikare mu kirere cy’u Burusiya nta ruhushya.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ubusanzwe ibi bihugu bigirana amasezerano yo kugurutsa indege zabyo kimwe mu kindi gihugu ,ko ariko kuri iyi nshuro Moscow yarahiye ikisiba,ikanatangaza ko ibyo bidahagaze ,iki gihugu gishobora kwivuna Amerika.
Mu minsi itambutse havuzwe inkuru yamamaye mu isi hose ko hari indege y’igisirikare cy’u Burusiya iherutse kuvogera ikirere cya Washington muri Amerika ,ndetse ikanatambagira hejuru y’Ibiro bya Gisirikare bya Amerika , The Pentegone .
Kuri iyi nshuro ,Amerika yahise isaba u Burusiya kwitondera ibyansinywe mu masezerano “Amazerano y’ikirere kirekuriwe kugurutswamwo indege” The Open Sky Treaty mu magambo arambuye y’icyongereza,ibi bihugu byagiranye.
Nk’uko Reuters ikomeza ibyandika ngo Amerika n’u Burusiya rero byari bisanganywe ubwumvikane bwo gushimangira ukwizerana, muri gahunda zose zakorwa n’ibisirikare byabo birwanira mu kirere.
Gusa ibi bihugu bikaba bidahwema kwitana ba mwana ,kimwe gishinja ikindi kukivogera ,ndetse no kuba byahinduka ibyuya kimwe kitaretse gushotora ikindi.
Ikinyamakuru The Wall Street Journal kuri uyu wa kabiri nacyo cyari cyanditse kuri uku guterana amagambo kwa hato na hato ,hagati ya Leta ya Washington na Moscow.
Aha ariko u Burusiya bukaba bwinubira kurushaho ko Amerika ngo idasiba kugurutsa indege zayo ahitwa Kiliningrad , mu kirere cyabwo.
Kiliningrad ni akarere karimo ibitwaro by’intambara by’u Burusiya ,ndetse hakaba hanahishe amabanga akaze y’igisirikare cyabwo, ari nacyo gihangayikishije iki gihugu,cyane cyane mu bihe bibi nk’ibi ,bigaragaza ukwisubira kw’ intambara y’ubutita [ The Cold War] ,ikomeje gututumba bundi bushya hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku isi mu bya gisirikare.
Maria Zacharova yagize ati “ Nta n’umwe wigeze akuraho ukwihora mu by’imibano mpuzamahanga mu gihe byaba ngombwa” ,asubiza kuri uku gushotorana kwa hato na hato.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Marshall Eugene / Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2yJ1RzK
via IFTTT
No comments:
Post a Comment