Uganda: Abadepite baherutse gutabwa muri yombi bashakaga gutwika inteko – IGP Kayihura

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura yasobanuye impamvu z’ibyakozwe n’abashinzwe umutekano ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa Gatatu ushize, avuga ko bikwiye kubazwa abadepite banze kumva amabwiriza y’ubakuriye, ndetse anahishura ko abadepite batawe muri yombi bari bafite umugambi wo gutwika inteko.

Gen. Kayihura yagize ati: “Bari bateguye gutwika inteko bakoresheje amamodoka bari baparitse hasi (basement). Niyo mpamvu twagiriye inama umukuru w’inteko ishinga amategeko yo kutemera ko hari imodoka iparikwa muri parikingi yo munsi y’ubutaka.”

IGP Kayihura yanasobanuye ko itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo gutuma amategeko yubahirizwa ridakuraho ko ibikorwa bye yanabikorera mu nteko ishinga amategeko.

Ati: “Usibye n’ibyo, ntitwashobora kwemera ko abadepite 25 gusa bari bahagaritswe, bahangayikisha inteko, igizwe n’abadepite basaga 400.”

Umukuru w’igipolisi cya Uganda ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ahitwa kasenyi mu Karere ka wakiso kuri uyu wa Kane ushize, aho igipolisi cyari cyagiye gutangiza icyumweru cya Community policing kizarangira kuwa 03 Ukwakira.

Iyi nkuru dukesha The New Vision irakomeza ivuga ko IGP Kayihura yanagarutse ku kibazo cy’ubwicanyi bumaze iminsi bwibasiye abagore ahitwa Katabi, anashinja itangazamakuru n’abanyapolitiki kumushyiraho igitutu gikabije, asobanura ko iperereza ari igikorwa cya gihanga gisaba igihe gihagije mbere yo gushyira ku mugaragaro raporo ya nyuma.

Yatanze urugero agira ati: “Igipolisi cy’u Bwongereza (The Scotland Yard Police) mwemera cyane ntikirabona Jack the Reaper, umunyabyaha wicaga abagore nyuma yo kubafata ku ngufu, none kuki munshyiraho igitutu.”

Gusa, IGP Kayihura yijeje ko igipolisi gikomeje akazi kacyo, kuri ubu hakaba hari abapolisi 400 bagiye kujya bacunga umutekano ku maguru muri Katabi yose.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 

 

 



from bwiza http://ift.tt/2wnGse0
via IFTTT

No comments:

Post a Comment