Umukobwa w’umunya-Nigeria Seyi Shay, wubatse amateka mu muziki ku Isi aho yaberewe umujyanama na se wa Beyonce wamamaye mu muziki, arataramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Kigali Jazz Junction, gisanzwe kiba mu mpera z’ukwezi.
Muri iki gitaramo giterwa inkunga na Airtel barafatanya n’itsinda ry’abahanzi b’Abanyarwandakazi rigizwe na Charly na Nina. Kirabera muri Serena Hotel uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017.
Mu kiganiro Seyi Shay aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye gutaramira Abanyarwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo, ku buryo ngo azabaririmbira mu mwimerere w’indirimbo ze atifashishije CD.
Ku ruhande rwa Charly na Nina kuririmbana n’uyu mukobwa wubatse izina muri Afurika no ku Isi ngi ni amahirwe akomeye bagize, ku buryo bazamwigiraho byinshi.
Seyi Shay agira inama abahanzi bo mu Rwanda kwihuza n’abo mu karere n’aho umuziki wateye imbere mu buhanzi bwabo.
Deborah Oluwaseyi Joshua w’imyaka 31y’amavuko yavukiye mu Bwongereza, aho yabaye igihe ariko akaba ataribagiwe n’uyu mugabane wa Afurika ababayeyi be bakomokaho. Abitabira iki gitaramo baracibwa amafaranga ibihumbi 10 na 20 mu mafaranga y’u Rwanda.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana D. ̸ Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2x229jg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment