Abadepite 4 bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda bitabye ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri, bikaba biteganyijwe ko bagiye guhatwa ibibazo ku bijyanye no kuba bararwanyije ko ingingo ikuraho imyaka y’umukuru w’igihugu mu itegekonshinga yakurwaho.
Aba badepite bo mu mashyaka atandukanye bavuga ko bari kubazwa ku mpamvu badashyigikiye ko ingingo igena imyaka y’umukuru w’igihguu yahinduka
Ni mu gihe mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda haherutse kubera inama y’Abadepite biga ku buryo ingingo y’102 mu Itegekonshinga ya bo yakurwaho, iyi ngingo igena ko uwiyamamariza kuyobora igihugu agomba kuba atari munsi y’imyaka 35 anyuma akaba atarengeje 15.
Kuba iyi ngingo yakurwaho byashyigikiwe n’abadepite bari mu ishyaka NRM titi ku butegetsi, aba badepite bakaba ari na bo bafite ubwiganze buri hejuru mu Nteko, bikaba byaremejwe ko iriya ngingo igomba gukurwaho.
Ni muri urworwego abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi barwanije iki gitekerezo nubwo cyamaze gutorwa, bavuga ko niramuka ikuwemo bizaha urwaho perezida Museveni rwo kongera kwiyamamaza, dore ko afite imyaka 73 kandi hakaba hategerejwe andi matora nyuma y’imyaka 2 bityo iyi ngingo ikaba imugonga.
Aba badepite barimo n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi bagaragaje mu buryo butandukanye ibitekerezo bya bo kuri iyi ngingo, bituma bahamagazwa ngo bagire ibyo bisobanuraho.
Theodore Ssekikubo (Lwemiyaga, NRM), Muhammad Nsereko (Kampala Central, Ind), Barnabas Tinkasimire (Buyaga County, NRM) ndetse na Allan Ssewanyana (Makindye West, DP) bisobanuye bavuga ko kuba ari abanyamategeko bibaha ububasha bwo kugaragaza ibitekerezo bya bo mu gihe bari ibyo batumva kimwe n’abo bakorana.
Depite Sewanyana yagize ati “nzi ko nta cyaha nakoze kuba nagaragaje uruhande mperereyemo nk’umudepite, nakoze ibyo nagombaga gukora nk’ubifitiye uburenganzira. »
Aba badepite bitabye ubugenzacyaha mu gihe abashinzwe umutekano muri Uganda barimo abasirikare n’abapolisi buzuye mu mujyi wa Kampala, abaturage bakaba batewe impungenge n’uburyo umutekano wakajijwe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko imodoka zuzuye abasirikare n’abapolisi zinjiye mu mujyi ndetse bamwe bakaba bagose ingoro n’Inteko ishinga amategeko, ibi ngo bikaba bigamije kuburizamo umugambi wo kwigaragambya ku rubyiruko rwiraye mu mujyi rudashyigikiye ko iriya ngingo yakurwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2xaY1BD
via IFTTT
No comments:
Post a Comment