Sudani y’Epfo: Abadepite bane na minisitiri batawe muri yombi bazira kubura mu nteko

Abadepite bane ndetse n’umuminisitiri bo muri Sudani y’Epfo batawe muri yombi bazira gusiba inama mu nteko ishinga amategeko kuwa Gatanu ushize.

Nk’uko byatangajwe n’undi mudepite witwa John Marik Makur, ngo aba batawe muri yombi bafashwe n’inzego z’umutekano zibaziza kutitabira inama y’inteko nk’uko yabitangarije Eye Radio yo muri iki gihugu.

Mu batawe muri yombi kandi harimo minisitiri w’ibikorwaremezo, Ayen Maan Ador, ushinzwe kumenya abitabiriye inama mu nteko, Santino Manyiel Mading nab a depite Simon Mayar Marial, Malek Machot Padai na Ater Machar.

John Marik Makur akaba avuga ko aba bayobozi batari bamenye iyi nama, bakaba baratawe muri yombi bari gutaha yo kugirana ubwumvikane bucye na Guverineri wa leta.

Umukuru w’inteko ishinga amategeko, Umjima Phili yemeje aya makuru, ariko abwira itangazamakuru ko aba batawe muri yombi bazira gukorana inama itemewe hanze y’inteko ishinga amategeko.

Ntiharamenyekana niba aba bayobozi baba bafunguwe cyangwa ibirego bashinjwaga byakuweho.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xdrgBv
via IFTTT

No comments:

Post a Comment