Ubushinjacyaha na Seyoboka ntibumvikana ku busabe bwo gushyikirana n’umuryango we

Nyuma y’umwaka agejejwe mu Rwanda, urubanza nyirizina rwa Sous-Lieutenant Jean Claude Seyoboka wabaye mu ngabo z’U Rwanda, uregwa uruhare muri jenoside, rugiye gutangira.

Uyu mugabo w’imyaka 51 aregwa uruhare muri jenoside yabareye mu gace ka Rugenge k’umujyi wa Kigali aho yari atuye aho ashinjwa kuba yari ayoboye imitwe y’interahamwe.

Mbere y’uko urubanza rutangira Sous-Lieutenant Jean Claude Seyoboka yabanje gusaba urukiko kuvana mu nzira ibyo we avuga ko ari imbogamizi nkuko Voa yabitangaje.

Yavuze ko yasabye kuvugana n’umuryango we, umugore n’abana bari muri Canada ariko ntihagire icyemezo gifatwa.

Avuga ko agomba guhabwa uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango dore ko ari wo ugomba kohereza amafranga yo kwishyura umwunganira mu mategeko.

Uregwa ndetse n’umwunganira mu mategeko Albert Nkundabatware basabye ko urukiko rwanateganya uburyo bw’itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga kugira ngo rushobore kuvugana n’abatangabuhamya batatu we asanga ari ab’ingenzi kuri we.

Aba barimo uwo yasimbuye ku kazi, wakwemeza igihe byabareye ndetse n’abantu bari kumwe hagati y’itariki ya 7 kugeza kuya 10 z’ukwezi kwa 4 muri 94, amatariki avuga ko ari azagira ijambo rikomeye mu rubanza rwe.

Ibi ariko urukiko rwanzuye ko ari ibibazo bitahagarika urubanza ndetse bitagomba no kugaragara mu gihe cy’iburanisha.

Ubushinjacyaha bwo bwongeyeho ko Jean Claude Seyoboka ashaka kwitwara nk’umuntu udafunze.

Kubuzwa guhura cyangwa se kuvugana uko ubyifuje n’abo mu muryango ngo ni bumwe mu burenganzira ufunze agomba kuvutswa.

Jean Claude Seyoboka aregwa kuba ku isonga y’imitwe y’interahamwe mu mujyi wa Kigali aho yari atuye.

Ku giti cye aregwa kuba yarishe abatutsi ndetse akanasambanya abagore ku ngufu.

Uyu mugabo w’imyaka 51 yoherejwe n’igihugu cya Canada mu mpera z’iumwaka ushize nyuma y’imyaka 21 yari ahamaze nk’impunzi.

Yari yakatiwe n’urukiko gacaca rwa Rugenge igifungo cy’imyaka 19 cyakora akaba yemerewe gusubirishamo uru rubanza kuko rwabaye adahari.

Jean Claude Seyoboka abaye umuntu wa kabiri igihugu cya Canada cyemeye kohereza mu Rwanda. Yaje akurikira Leon Mugesera we wamaze gukatirwa gufungwa burundu nyuma y’urubanza rwamaze imyaka itatu, ariko akaba yarajuriye.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vVe4n6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment