Namibia: Abagore bo mu bwoko bwa Himba bakaraba rimwe mu buzima bwabo

Himba ni ubwoko bw’abantu batuye mu Majyaruguru ya  Namibia mu ntara yitwa Kunene. Abaturage bagize ubu bwoko bagera ku bihumbi 50, usanga abakobwa n’abagore baho bakaraba inshuro imwe mu buzima.

Himba bisobanuye abantu basabiriza. Mu myaka y’1980, batewe n’amapfa 90% by’amatungo harimo amashyo y’inka, imikumbi y’ihene bari batunze birapfa.

Babonye inzara ibarembeje batangira kujya bahungira mu gihugu bya Angola ndetse no bindi bice bihaturiye nuko bahakura iri zina ry’abantu basabiriza bitewe nuko bagendaga basaba ibyo kurya, banasaba ubundi bufasha butandukanye nkuko bigaragara mu nkuru ya Royal Tv.

Gusa nyuma baje kugaruka mu gihugu cyabo Namibia imaze kubona ubwigenge mu mwaka w’1990, bakomeza kwiberaho ubuzima bwabo gakondo.

Ubwoko bw’aba-Himba

 Dore bimwe mu bitangaje biranga ubuzima bwa buri munsi bw’aba Himba:

Abagore bo mu bwoko bwa Himba ntibajya boga gusa boga inshuro imwe rukumbi mu buzima bwabo nabwo iyo bagiye gushyingirwa, ubundi ubusanzwe bafata amabuye asa umutuku bakayasya barangiza bakayavanga n’amavuta y’inka akaba aribyo bisiga rimwe ku munsi, ibi ngo bikabarinda ubukana bw’izuba.

Uburyo baba batukura kandi kuribo ngo bifite igisobanuro gikomeye kuko bihuriza hamwe ibara ry’ubutaka ndetse n’iry’amaraso nk’ikimenyetso cy’ubuzima.

Mu rwego rwo kwisukura nanone no kugira impumuro nziza bafata bimwe mu bimera bihumura nk’indabo bakabitwika, bakunama hejuru y’umwotsi wabyo kugira ngo bahumure. Gusa abagabo bo bemerewe gukaraba.

Abagore n’abakobwa nibo bakora imirimo myinshi harimo kuvoma,gutashya ,guteka, kuboha imyambaro n’indi mirimbo bambara; mu gihe kandi ahenshi bizwi ko abagabo aribo bakama, muba Himba gukama ni inshingano z’abagore. Akazi k’abagabo n’abahungu ko ahanini ni ukuragira.

Abakobwa bo muri ubu bwoko

Ikindi kintu gitangaje mu muco w’aba Himba ni uburyo imisatsi y’abagore bayiboha cyangwa se bayisuka bakoresheje ibumba rivanze n’ifu iva muri ya mabuye basya bisiga.

Umwana w’umukobwa mbere yuko agera mu gihe cy’ubwangavu aba afite ibisuko bibiri gusa, nyuma yuko ageze mu iki gihe nibwo bamusuka ibindi byinshi nk’iby’abantu bakuru. Umukobwa kandi iyo ageze muri iki gihe cy’ubwangavu,yambara ikamba ku mutwe rikozwe mu ruhu rw’inka cyangwa rw’ihene kugira ngo bigaragare ko yakuze.

Abakobwa n’abagore bakaraba rimwe mu buzima

Abasore bo baba bafite igisuko kimwe iyo batarashaka; iyo bamaze gushaka, imisatsi bayifungira inyuma.
Abana b’abahungu iyo babakata cyangwa se ibyo abenshi bita gusiramura, ntibaba bemerewe gutaka cyangwa kurira ahubwo bagomba guceceka, ibi ngo bikaba bigaragaza ko azavamo umugabo nyawe.

Abagabo bo muri ubwo bwoko

Umukobwa iyo avutse, se we ahita yemeza umugabo uzamushaka, agashyingirwa afite hagati y’imyaka 14 na 17 nubwo bitemewe n’amategeko ya Namibia, yanakunze guhakana ko bidakorwa gusa mu bwoko bwa Himba ho bivugwa ko ukiri umuco wabo.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2eUwQnA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment