U Rwanda, Congo na HCR mu biganiro ku ikurwaho rya statut y’impunzi ku Banyarwanda bahahungiye

Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika ya Congo ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, guhera kuri uyu wa kabiri, itariki 26 Nzeri kugeza kuri uyu wa gatatu, itariki 27 bahuriye I Brazaville mu rwego rwo kwiga uko hashyirwa mu bikorwa ikijyanye no gukuriraho Abanyarwanda baba muri iki gihugu statut y’ubuhunzi.

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda zageze i Brazaville zitabiriye ibi biganiro nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Congo ariko itatanze amakuru arambuye.

Mu biganiro bagirana nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ikomeza ivuga, impande zose uko ari eshatu zirasuzuma ibijyanye n’uko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo zataha zigasubizwa mu buzima busanzwe, hagamijwe gushyiraho ingamba buri ruhande rugomba gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ikurwaho rya statut y’impunzi ku Banyarwanda baba muri Congo riteganyijwe bitarenze uyu mwaka wa 2017.

Impunzi z’Abanyarwanda zisaga 10,000 kuri ubu zibarizwa ku butaka bwa Congo, aho umubare munini wageze muri iki gihugu mu 1996 no mu 1997. Hagendewe ku buryo u Rwanda rumaze kwiyubaka mu nzego zitandukanye, ku bufatanye na Congo na HCR hakaba hari hemejwe gukuraho statut y’impunzi ku Banyarwanda no kubashishikariza gusubira iwabo.

Muri Mata uyu mwaka, uwari minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Seraphine Mukantabana, yari yatangaje ko muri izi mpunzi z’Abanyarwanda harimo abagera kuri 99 bahaye HCR impamvu zifatika zatumye zisonerwa gukurirwaho statut y’impunzi.

 

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xLdgkx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment