Leta ,Sosiyete Sivile n’imiryango mpuzamhanga bagiye kuganira ku  birebana n’ubutabera mu Rwanda

Abantu basaga 100 bahagarariye Imiryango nyarwanda n’ Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta , Abafatanyabikorwa mpuzamahanga bafasha mu iterambere n’Inzego za Leta bagiye kuganira ku ruhare rw’imiryango ya Sosiyete Sivile mu ibikorwa birebana n’ubutabera.

Mu rwego rw’umushinga“Gushyigikira no guha ingufu ubutabera bwegerejwe abaturage mu Rwanda”ushyirwa mu bikorwa na RCN Justice &Démocratie.

RCN Justice & Démocratie ifatanije n’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya leta (RCSP) barayobora “Inama ku ruhare rwa sosiyete sivile mu butabera” RCN Justice &Démocratie n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta (RCSP).

Bizeye ko iyi nama ihuza Imiryango nyarwanda ya Sosiyete Sivile n’abandi bafatanyabikorwa barimo inzego za Leta , Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ndetse n’Abafatanyabikorwa mpuzamahanga bafasha mu iterambere, izaba umwanya mwiza wo kuganira ku ruhare rwa Sosiyete Sivile mu butabera hagamijwe gufasha Imiryango nyarwanda ya Sosiyete Sivile kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere ibikorwa byo gutanga ubutabera bwegerejwe abaturage.

Mu gutegura iyi nama, RCN J&D yateguye, mu mwaka wa 2016, ibiganiro nyunguranabitekerezo hamwe n’Imiryango nyarwanda ya Sosiyete Sivile mirongo itandatu irimo Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, Imiryango ishingiye ku madini, sendika z’abakozi n’indi miryango y’abakorerabushake ikora mu birebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ndetse n’ubutabera.

Byabereye mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Muri ibyo biganiro nyunguranabitekerezo, Imiryango ya Sosiyete Sivile iharanira ubutabera bwegerejwe abaturage n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu yaganiriye ku buryo bumva igisobanuro cya Sosiyete Sivile , inzitizi ihura nazo, ubufasha bukenewe bwatangwa n’abafatanyabikorwa hagamijwe kuyifasha kuzuza inshingano zayo.

Umwe mu bitabiriye ibiganiro yagize ati “Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro nyunguranabitekerezo, imyumvire yanjye ku ruhare rwa Sosiyete Sivile yarahindutse ku buryo bugaragara”. Nahise mfata icyemezo cyo kuganira n’imiryango ya Sosiyete Sivile ikora mu rwego rw’ubutabera , twungurana ibitekerezo ku ruhare rwayo mu Karere”.

Undi nawe witabiriye ibiganiro yaravuze ati “Nyuma y’ibiganiro nyunguranabitekerezo, nasangije abo dukorana ibyo navanye muri ibyo biganiro. Bahise bavuga ko bikwiye ko twategura inama tukaganira n’indi miryango igize Sosiyete Civile mu Karere kacu, ku ruhare rwa Sosiyete Sivile, cyane ko usanga abayigize badasobanukiwe neza icyo bishaka kuvuga”.

Mu gusoza ibyo biganiro nyunguranabitekerezo, ababyitabiriye batanze ibyifuzo by’uburyo Leta, Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, abaterankunga, ndetse n’imiryango nyarwanda ya Sosiyete Sivile, ishobora kugira uruhare mu kongerera ingufu Sosiyete Sivile bityo ikarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Byongeye kandi, bifuje ko hakorwa inama ibahuza n’abandi bafatanyabikorwa hakigwa kuri ibyo byifuzo byatanzwe ndetse hakarebwa n’uburyo uruhare rwa Sosiyete Sivile rwatezwa imbere mu gihe kizaza. Ni muri urwo rwego hateguwe Inama ku ruhare rwa Sosiyete Sivile mu butabera.

Jean Chrysostome Rubagumya, ushinzwe imibabanire n’izindi nzego muri RCN J&D, avuga ko kuva RCN J&D yashingwa yibanze ku kongera ubushobozi bw’ibanze, kubaka ubutabera bwizewe kandi burengera abaturage, bityo igasanga ari iby’ingenzi gufasha abafatanyabikorwa bayo barimo imiryango ya Sosiyeti Sivile n’abaturage muri rusange.

RCN J&D irizera ko aya mahirwe azanoza imikorere y’imiryango ya Sosiyete Sivile. Yakomeje avuga ko nk’uko bigaragara muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere Myiza mu Rwanda ‘’RGB’’ mu 2016 uruhare rw’ Imiryango ya Sosiyete Sivile mu gushyiraho gahunda na politiki ighugu kigenderaho rukiri hasi. Ibi bigaragaza rero ibiganiro byafasha imiryango ya sosiyete sivile kongera urwo ruhare rwayo.

Umushinga SPJR uri gushyirwa mu bikorwa kuva muri Kanama  2015.  Ukazageza mu Kuboza 2018 Inama izabera i Kigali, kuri Convention Center (Radisson Blu) tariki 28 Nzeri 2018, kuva saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugeza saa saba (13h00).

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana D. ̸ Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2xLrmm9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment