U Bushinwa: Reba inzira igoranye y’abana bajya ku masomo kubera imiterere y’aho batuye

Abaturage bo mu gace ka Atule’er gaherereye mu majyepfo y’u burasirazuba bw’igihugu cy’u Bushinwa, bavugwaho kuba ari bamwe mu mafite abana babasha kwiga bibagoye bitewe no kuba ako gace gaherereye ku mpinga y’umusozi muremure w’amabuye, mu gihe abana ba bo bajya kwiga ku ishuri ryubatse hasi ku ntangiriro y’uwo musozi.

Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko aba bana bamanuka umusozi ufite metero zikabakaba 800 z’uburebure, bakanawuzamuka nimugoroba bataha, iyi ikaba ari yo nzira ya hafi ibasha kubageza ku masomo ya bo kuko abatabishoboye bashobora gukora urugendo rukubye inshuro nyinshi  bazengurutse imisozi ikikije iryo shuri.

Ku bantu bakuru ngo bakoresha byibuze isaha ngo bagere ku ntangiriro z’uyu musozi bamanuka naho mu kuzamuka bagakoresha isaha n’igice cyangwa amasaha 2 kubera uburyo haruhije.

Ku rundi ruhande, bwiza.com yasanze ngo ababyeyi bamwe ngo batinya kohereza abana ba bo kuri kiriya kigo goherereye mu ntangiriro z’uriya musozi batinya ko bashobora kuhagwa cyangwa bagahanukirwa n’amabuye.

Gusa na none ngo usanga barahamenyereye kuko ari bwo buzima bavukiramo bakabukuriramo.

Ubuyobozi bwa kariya gace buvuga ko bwagerageje gukora ubuvugizi ngo harebwe uburyo hakorwa umuhanda ariko bigasa n’ibyanze kuko ingengo yo kuhubakisha iri hejuru cyane ikaba ngo byibuze igumba kungana na Miliyoni zisaba 6 z’Amayero (60 Millions de Yuan)

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentillw@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wNYw1N
via IFTTT

No comments:

Post a Comment