Ni kenshi bikunze kugaragara abagabo cyangwa abasore bonka amabere y’abagore cyangwa abakobwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nk’uko bigenda bigarukwaho na bamwe mu bakobwa n’abagore bagirana ibyo bihe n’abagabo.
Umwe mu bahanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu Idris Vich akaba akora muri kaminuza ya Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yagarutse ku kamaro umugabo akura mu konka amabere y’umugore cyangwa umukobwa.
Ubundi ngo iyo umwana arimo konka amabere ya nyina ngo hari imisemburo ikorwa yitwa Oxytocin ituma umugore areka ibindi byose akita kuri uwo mwana. Mbese akamukorakora, akamukinisha, akamusekera, n’ibindi bimwereka ko amwitayeho, nk’uko bwiza.com ibikesha izi nzobere ngo iyi misemburo yongera urukundo mu mubyeyi “The love hormone”.
Aha rero ngo n’iyo umugabo akoze cyangwa akonka amabere y’umugore cyangwa umukobwa , na bwo iriya misemburo yitwa Oxytocin iriyongera cyane mu mubiri kandi igakanguka igakora cyane maze imbaraga intekerezo ze zose zigahita zijya mu kwita ku mugabo bari kumwe ndetse bikanongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Niyo mpamvu kenshi abagabo cyangwa abasore bakunda konka amabere kuko ngo ari cyo gice gishobora gutuma umugore ashaka imibonano mpuzabitsina ku buryo budasanzwe kandi akabereka ko abitayeho cyane.
Ngayo nguko ababikoraga batazi icyo bibafasha ndetse n’ababikorerwaga batazi icyo bibahinduraho ndakeka ko musobanukiwe n’ibyiza byo konka amabere haba ku gitsina gabo ndetse n’igitsina gore muri rusange.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wOsvXr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment