Umupilote w’indege ya gisirikare y’u Bufaransa yo mu bwoko bwa Mirage 2000 kuri uyu wa Kane, itariki 28 Nzeri yakomeretse ubwo yari asimbutse iyi ndege yakoze impanuka igihaguruka ku birindiro bya Ndjamena muri Tchad.
Iyi ndege yari ku kibuga indege zihagurukiraho itangira kuguruka, ariko nyuma y’akanya gato abari bayitwaye biba ngombwa ko bahita bayivamo iri mu kirere ku mpamvu zitarasobanuka neza nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’igisirikare cyo mu kirere cy’u Bufaransa, Col. Olivier Celo.
Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique irakomeza ivuga ko iyi ndege yaguye mu nkengero z’ibirindiro bya gisirikare by’Abafaransa aho yari ihagurutse I Ndjamena.
Umwe mu bapilote bayo babiri nawe yaguye mu butaka buriho ibi birindiro, mu gihe mugenzi we yaguye hanze yabyo gato akaba yanakomeretse ariko bidakabije ku kaguru.
Biravugwa ko iyi ndege yiteguraga gusubira mu Bufaransa iri kumwe n’indege 2 z’ubu bwoko mu rwego rwo kuzisimbura nk’uko byemejwe na Col. Celo. Uru rugendo ngo rukaba rwahise rusubikwa nyuma y’impanuka.
Indege 8 zo mu bwoko bwa Mirage 2000 z’Abafaransa zirabarizwa mu karere ka Sahel, enye zikaba ziri I Ndjamena mu gihe izindi 4 zari ziri I Niamey muri Niger mu rwego rw’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba byatangijwe muri Kanama 2014 nyuma ya Operation Serval muri Mali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2fAycEj
via IFTTT
No comments:
Post a Comment