Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaburiye abafite ibibanza ariko bitubakwa mu mujyi wa Rwamagana uri muri iyi Ntara, ko bashobora kubyamburwa bigahabwa abafite ubushake n’ubushobozi bwo kubyubaka.
Mu nteko rusange y’abaturage yo ku wa kabiri tariki 26 Nzeri 2017, nibwo Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred, yasabye ko habaho impinduka mu kuvugurura umujyi wa Rwamagana aboneraho no gusaba ba nyiri ibibanza biri muri uyu mujyi kubyubaka.
Agira ati “Perezida wa Repuburika mwitoreye arifuza ko mutera imbere, ariko rero uyu mujyi harimo ibibanza bitubatse kandi turifuza ko uyu mujyi utera imbere, nk’ubuyobozi tuzakora ibireba ubuyobozi twubake ibikorwaremezo ariko ntabwo tuzubakira abaturage bafite ibibanza bitubatsemo.
Akomeza agira ati “Niba hari ufite ikibanza kitubatse nagirango mubwire ko natacyubaka azagitanga cyubakwe n’abagishoboye kuko nabwo tuzihanganira ibibanza bimaze imyaka bitubatse, niba hari aho muzi ibibanza bitubatse kandi banyirabyo badashaka kubyubaka ndabasaba gukora imishinga tubyake abadashaka kubyubaka, tugiye kubamenyesha ko babyubaka nibatabikora bazabyamburwa, kandi n’amategeko ateganya uburyo bikorwa”.
Ubutumwa bwa Govereneri Mufurukye abaturage basanga bujyanye n’ibyo bifuza mu kuvugurura umujyi wa Rwamagana. Nizeyimana Saidi yavukiye mu mujyi wa Rwamagana avuga ko abaturage bifuza umujyi uteye imbere kandi usukuye.
Agira ati “navukiye muri uyu mujyi nsanga ari ahantu hakorerwaga ubucuruzi ku buryo wabonaga ari umujyi uteye imbere ugereranyije n’utundi duce nka Gitarama, Ruhengeri cyangwa Gisenyi ariko Rwamagana ubona nta mpinduka bitewe n’amazu ubona ashaje.
Hakenewe ko umujyi uvugururwa kandi birashoboka ko byakora, ubwo ubuyobozi bwafashe ingamba zo kuvugurura umujyi ni byiza birashimishije, kuva Abarabu bagenda ntabwo umujyi wakomeje gutera imbere nk’uko twari tubyiteze”.
Rwamagana ni umwe mu mijyi yatuwemo n’Abarabu mu Rwanda, by’umwihariko Rwamagana yafatwa nk’igicumbi cy’Abarabu mu Rwanda, bivugwa ko ari nabo bagize uruhare mu kuwugira umujyi wakorerwamo ubucuruzi, ariko uko indi mijyi igenda itera imbere mu myubakire usanga wo usigara inyuma.
Amafoto agaragaza inyuma y’umujyi wa Rwamagana, ahitwa mu Cyarabu
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xNxCd9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment