Sano James uvuga ko yafungishijwe yatanze murumuna we nk'ingwate

Mu iburanisha rya mbere ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, aba bagabo bombi bagejejwe imbere y'ubushinjacyaha batangira kwiregura ku byaha baregwa ariko bombi bumvikanye bahakana ibyaha bashinjwa.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi mu ntangiriro z'uku kwezi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n'amategeko.

Sano James wayoboraga WASAC arashinjwa ibyaha birimo ibyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko no gukoresha nabi umutungo wa Leta mu gihe Emmanuel Kamanzi wa EDCL ashinjwa ibyaha 3 birimo gutanga isoko rya Leta binyuranyije n'amategeko, kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Sano yatumye WASAC yishyura amafaranga adakwiye agera kuri 945 504 000 y'ubukode bw'inzu WASAC ikoreramo mu gihe cy'imyaka itatu, ndetse anamushinja gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko ibintu byaje gutuma abaturage batabona amazi.

Ubwo Sano James yireguraga yavuze ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma ashimangira ko ahubwo ari abo bakorana ‘board' iri inyuma y'ifungwa rye ngo kuko n'ubundi ibyabaga byose babaga babyemeje.

Yagize ati “Board, niyo iri inyuma yo kumfungisha kandi imyanzuro yose yemezwaga nayo. Ibyakorwaga byose byemezwaga na Board, abanyarwanda ntibumve ko arinjye watumye batabona amazi.”

Ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Sano James yaba afunzwe iminsi 30 bitewe n'uburemere bw'ibyaha akurikiranyweho maze ahita asaba urukiko ko rwamurekura ngo kuko atacika ubutabera.

Mu gushimangira ko atazacika ubutabera , Sano yabwiye urukiko ko atanze murumuna we Taratibu Japhet nk'ingwate kugira ngo abizeze ko ntaho yahera abatoroka.

Abacamanza bahise babaza Taratibu Japhet niba koko afite imitungo yakwishyura ariya mafaranga Sano ashinjwa aramutse acitse, avuga ko afite inzu ebyiri zifite agaciro ka Miliyari imwe n'imodoka ebyiri nziza yemeza ko nta gushidikanya hagize ikibazo kivuka yabyishyira.

Biteganyijwe ko umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuri aba bayobozi bombi, uzasomwa kuwa 15 Nzeri 2015, saa saba.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wYloOR
via IFTTT

No comments:

Post a Comment