Kuri uyu wa 13 Nzeli, ni bwo umukinnyi w’ikirangirire muri Tennis, Serena Williams, yashyize hanze amafoto y’umwana w’umukobwa aheruka kwibarukira mu bitaro byo muri leta ya Florida ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Hari hashize ibyumweru 2 Serena yibarutse, kuva icyo gihe yaba we ndetse n’umukunzi we Alexis Ohanian babyaranye, bari bataragira icyo bavuga cyangwa ngo bagaragaze ifoto y’umwana wa bo.
Ubwo yibarukaga, umutoza we, Patrick Mouratoglou niwe watangaje ko umukinnyi atoza yibarutse umwana w’umukobwa.
Serena Williams w’imyaka 35 , yatwaye igikombe cya 23 cya Grand Slam mu marushanwa ya Australian Open mu kwezi kwa Mutarama 2017.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2x3CE4g
via IFTTT
No comments:
Post a Comment