Oda Paccy yifotoje yakinzeho ikoma gusa

Oda Paccy mu ifoto itangaje.

Umuhanzi Odda Paccy yakoresha uburyo budasanzwe atangaza ko hari indirimbo ye afatanije na Urban Boys igiye kujya hanze bise “Order”.

Oda Paccy mu ifoto itangaje.

Oda Paccy mu ifoto itangaje.

Uretse imiterere y’ifoto, ubutumwa buyiriho ni uko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indirimbo yafatanije n’itsinda rya Urban Boys.

Paccy yabwiye Umuseke ko iyi ndirimbo yakozwe na producer Junior Multisystem ngo izasohoka ari amajwi gusa, ngo kuko Urban Boys ihuze ntibarabona uko bakora amashusho yayo.

Nubwo ifito yivugira, ubu buryo bwo kwifotoza ntibumenyerewe mu Rwanda. Kwifotoreza ku ikoma sicyo gitangaje, ahubwo abantu baribaza niba yaratinyutse akifotoza yambaye ubusa cyangwa hari akenda k’imbere ya mbaye.

Paccy yatubwiye ko kuri iyi Foto atambaye ubusa buri buri, ngo harimo utwenda tw’imbere nubwo tutagaragara, kuko ngo “atari kwambara ubusa ku musozi aho bamufotoreye.”

Ifoto nk’izi zikururira benshi kuzireba, uretse kuba zitamenyerewe mu Rwanda, ntizinamenyerewe ku mubyeyi nka Paccy ufite umwana ugiye kuzuza imyaka 10.

Gusa ni uburyo bwiza bwo gukangura abantu bakibuka ko uhari kandi hari ibishya ugiye kubazanira.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wZ3Eij

No comments:

Post a Comment