Mu gihugu cy’Ubuhindi umugabo w’imyaka 44 y’amavuko yataye umuryango we ugizwe n’umugore n’abana babiri ajya kwibanira n’inka ze baherutse no gusezerana kubana akaramata ngo kuko ari zo zakijije ubuzima bwe.
Ngo inka ze bararana
Vijay Parsana, ubu abana n’inka ze, agakarabana na zo, akarebana nazo televizoyo bakanasangirira ku meza amwe.
Uyu mugabo warutishije umuryango we inka, anywa amaganga yazo akaba ari na yo akaraba, ngo hari n’igihe amara iminsi 22 ari mu maganga y’inka ze.
Uyu mubyeyi w’abana babiri yataye umuryango we ahitwa Ahmedabad, muri Gujarat, mu gihugu cy’Ubuhindi, ubu hashize imyaka itanu yibanira n’aya matungo ye.
Mu minsi ishize yasezeranye kubana akaramata n’izi nka ze mu bukwe bw’agatangaza bwatwaye Amayero 20 000.
Vijay ngo anafite imbogo ebyiri, Imbwa esheshatu n’izindi nyamaswa zigera kuri 2 000 zirimo inkwavu, inyoni, inzoka ariko akavuga ko inka ebyiri yise Radha Poonam na Saraswati bafitanye igihango kihariye cyo kubana akaramata.
Ngo aherutse gusezerana kubana akaramata n’aya matungo
Ngo bimuha umunezero
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xzpkpm
No comments:
Post a Comment