Kaminuza y’u Rwanda yazamuye amafaranga y’ishuri ku biga amasomo ya Siyansi

Guhera uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira 2017/2018, abanyeshuri biga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, ubuganga n’ayandi muri Kaminuza y’u Rwanda(UR) bazishyura amafaranga y’ishuri miliyoni n’ibihumbi 500, ni ukuvuga ko ayari asanzwe yiyongereyeho ibihumbi 600.

Ni mu gihe mu mwaka ushize n’iyayibanjirije bajyaga bishyura ibihumbi 900 ku mwaka.

Izi mpinduka ziragaragara ku itangazo ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri,  iyi kaminuza yashyize ahagaraga. Ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo ushinzwe ubutegetsi n’imari Nkuranga Jean Pierre.

Aya mafaranga ngo yemejwe n’akanama k’abayobozi bashinzwe imiyoborere ya kaminuza yateranye ku wa  16 Kanama 2017.

Abiga amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga, ubwubatsi buhanitse n’ubuganga (Science, Technology, Engineering and Medicine) bazajya bishyura amafaranga y’ishuri miliyoni n’igice(1, 500, 000 Frw).

Ku biga amasomo asanzwe, aya mafaranga ntabwo yahindutse azakomeza kuba ibihumbi 600.

Abanyeshuri bemerewe kwishyura mu byiciro bitatu. Aya mbere agomba kwishyurwa bitarenze tariki ya 5 Ukwakira, aya kabiri  bitarenze iya 5 Mutarama 2018, aya gatatu  bitarenze ku ya 30 Mata 2018.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umunyeshuri utazubahiriza ibisabwa atazibona ku rutonde rw’abemerewe gukora ibizamini.

Itangazo ribigaragaza

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo, mu gihe usanga umubyeyi ajyana umwana ku ishuri yaramaze kugena ingengo izamurihirira imyaka yose aziga kuri kaminuza. Bakomeza basaba ko izi mpinduka zaba ku bagiye gutangira mu mwaka wa mbere.

Iki cyemezo kandi gishobora kugira ingaruka ku bari bagejeje amasomo yabo hagati.

Hari bamwe bibaza akamaro k’amwe mu masomo ya siyansi aho usanga abayiga bakomereza mu kwigisha mu mashuri yisumbuye, aho bahembwa ibihumbi 150 babona ko ari make. Hari n’abahitamo kujya mu bihugu bya Aziya kuko ngo basanga amafaranga y’ishuri ari make ugereranyije no muri Afurika.

Mu minsi yashize Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yari yavuze ko amafaranga Leta yishyurira abanyeshuri bahawe buruse adahagije kuko ngo usanga iyi kaminuza isabwa byinshi kandi bikeneye amafarana.

Yagize ati  “Mu myaka itatu ishize, Guverinoma yaduhaga amafaranga igena ko buri munyeshuri wese atangwaho ibihumbi 600. Twaje gusaba ko bihinduka, tugendera ku masomo tubona imibare itandukanye. Ibihumbi 600  yari akwiye ku biga amasomo y’ubumenyi rusange, ariko twasanze ku biga za siyansi n’ubuganga bo bakenera arenga miliyoni 2.”

Akomeza avuga ko Guverinoma hari icyo yabikozeho, ariko babona kidahagije akomoza kuri bwa bushobozi.

Ati “Mu mwaka ushize Guverinoma yaduhaye  ibihumbi 900  ku mwaka ku munyeshuri wiga siyansi. Twakomeje kuvuga ko adahagije, muri uyu mwaka araza kuba miliyoni 1.5 ku biga siyansi.”

Kaminuza y’u Rwanda ifite abanyeshuri barihirwa na leta bagera ku 23,000, mu mwaka wa mbere, abagera ku 5000 bakaba bari mu masiyansi naho 1000 bakaba mu masomo y’ubumenyi rusange.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xkKqbt
via IFTTT

No comments:

Post a Comment