*Imbuto n’ifumbire bizatwara u Rwanda asaga miliyari 10Frw
*Mu mwaka utaha ngo imbuto nyinshi izaba ituburirwa mu Rwanda,
*Abo muri Maroc bazatangira gukora ifumbire ijyanye n’ubutaka mu Rwanda muri Mata 2018,
*Banyarwanda mumenye ko ya Nkongwa Idasanzwe mu bigori n’ubundi muzahangana na yo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, Dr Cyubahiro Bagabe Marc yagiranye ikiganiro n’Umuseke ku myiteguro y’Igihembwe cy’ihinga A kizatangira vuba, ngo imbuto y’ibigori ikunze gutumizwa hanze hamaze kuboneka iyera mu misozi miremire, hategerejwe n’iyera mu misozi migufi.
Dr Bagabe Cyubahiro Marc Umuyobozi Mukuru wa RAB aganira n’Umuseke
Dr Cyubahir Bagabe yabwiye Umuseke ejo ku wa gatanu tariki 8 Nzeri ko amakuru y’iteganyagihe yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe muri iki cyumweru na bo bayafite, ngo imvura nyinshi izagwa cyane mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri ise n’igenza amaguru make mu kwezi kw’Ukwakira hagati.
Igihe cy’itera (planting window) kingana n’ibyumweru bibiri, hagati ya tariki 15 Nzeri – 25 Ukwakira (urebye ni iminsi 10), Dr Bagabe avuga ko iki gihe gisa n’aho ari gito ku buryo abahinzi basabwa kuba barateguye imirima, bafite n’imbuto.
Yagize ati “Imibare twari dufite mu kwezi kwa kenda, abahinzi bari bageze ku gipimo cya 70% abo ni abahinzi bato, abahinzi bahinga ahantu hagari bahingisha imashini na bo batangiye guhinga bivuga ko bazagera tariki 15 Nzeri barangije guhinga.”
Niba amakuru y’iteganyagihe ahari, umuhinzi akaba yarahinze, igisigaye ni uko Ikigo RAB gitanga imbuto kare kugira ngo ihinga rizagende neza.
Umuyobozi w’Ikigo RAB avuga ko imbuto abahinzi bahabwa cyangwa bagura, ariyo ikunze kuva hanze ngo ni nke cyane kuko imbuto ingana na 98% abahinzi baba bayifitiye cyangwa iri imbere mu gihugu.
Ati “Imbuto ikunze kuvugwa ku makuru ni imbuto nto cyane ya ‘hybrid’, niyo iva hanze n’inyongeramusaruro, imbuto za nyuma dufite icyizere ko zizaba zageze mu gihugu (itera ritangiye). Mu Majyaruguru ho hatagira ikibazo cy’izuba bo batangiye gutera imbuto yagezeyo mu byumweru bibiri bishize iracyanakomeza no kugenda, iyo mbuto ni H628, na H 629 hari T 145 twari dufite muri stock hari n’indi iri kuza.”
Bagabe yavuze ko imbuto yari nke cyane ni iyo mi misozi migufi, ni ukuvuga mu Burasirazuba no mu bice bimwe by’Amajyepfo.
Ati “Igituma imbuto yo mu misozi migufi isa n’itinda n’ubwo izahagerera ku gihe ni uko twese muri kano karere aho iva ari muri Kenya, muri Zambia, muri Malawi, Zimbabwe na Uganda duterera twese icyarimwe. Imbuto ifite ukuntu itegurwa ikaboneka mu kwezi kwa Munani ugasanga amakamyo yose ateye amatako ha handi imbuto iva, kuva imbuto ya mbere itangiye kuza hashize ibyumweru bitatu ariko ntitwabonye T 2500 twari dukeneye, usanga agenda bakamuha ikamyo imwe, undi bakamuha indi bagasaranganya, igisubizo ni uko tugenda dusohoka mu bintu by’imbuto isohoka hanze, dufite ubushobozi ni cyo Leta iduhembera kuba dushobora gutubura imbuto mu gihugu.”
Iyi ngo niyo gahunda RAB yatangiye, bitavuze ko mu mwaka utaha bizaba byarangiye ariko ngo bazagabanya igice kinini cy’imbuto itumizwa hanze.
Bagabe yizeye ko imbuto ya nyuma izaba yageze mu gihugu tariki 14 Nzeri ikazafasha mu gihe cy’Ihinga B.
Avuga ko imwe mu mpamvu yo kureka gutumiza imbuto hanze ari amadevize menshi itwara. Muri uyu mwaka w’ihinga u Rwanda ruzakoresha amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni Magana cyenda (Frw 3 900 000 000) mu gutumiza imbuto y’ibigori, ingano na soya.
Ati “Ayo mafaranga ni menshi pe, miliyari hafi enye ni amafaranga menshi niyo mpamvu dushaka kugabanya icyo kiguzi kigenda hanzeahubwo tugishyira mu gufasha ubushakashatsi, mu gufasha abatubuzi b’imbuto aho kugira ngo tujye gufasha amakompani yo hanze.”
Uretse ifumbire itwara miliyari hafi enye, ifumburi yo yenda gukuba ayo mafaranga inshuro ebyiri, muri uyu mwaka u Rwanda ruzatanga miliyari 6,3Frw. Ingamba zihari ngo ni uko hari kompani izafatanya n’u Rwanda gutangira gukora ifumbire mu Rwanda, kandi ikajya ikora ifumbire ijyanye n’ubutaka, urwo ruganda rw’Abantu bo muri Maroc ngo ruzaba rwatangiye gukora muri Mata 2018.
Nkongwa ntaho yagiye ingamba ni za zindi zo kuyirwanya
Umuyobozi wa RAB avuga ko icyorezo cya nkongwa idasanzwe (Army Worm) iherutse kwibasira ibigori mu gihembwe cy’ihinga B 2017 ntahantu yagiye ngo iracyahari kuko ngo iyo yageze mu gihugu iba yahageze, ingamba zo kuyirwanya ni za zindi za buri wese.
Ati “Twakoresheje uburyo buri ‘physical’ (amaboko) ni uburyo bwemewe babwita ‘IPM’ ni uburyo bukomatanyije, hos eku isi burakora cyane mu Rwand abufite umusaruro kuko umuntu aba afite ubutaka buto, binagabanya ya miti umuntu aba akoresha yica nkongwa.
Ubu turi teguye, ariko ndasaba Abanyarwanda gukoresha imbaraga ziruta izo twakoresheje mu gihembwe gishize cy’ihinga kuko twari twateye ahantu hangana na Ha 64 000 z’ibigori, ubu turateganya gutera ahangana na Ha 260 000 zirega, urumva ko byikubye inshuro nyinshi banasaba imbaraga zikuba inshuro zirenga ziriya, birasaba ko uturere tugira amafaranga y’imiti n’ibikoresho ntibategereze gusa Ubuyobozi bukuru (Centeral Government) cyangwa muri RAB ntabwo twabishobora twenyine keretse twese dufatanyije.”
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2wQKxs2
No comments:
Post a Comment