Ibiciro byahanitswe ku mukino uzahura Rayon Sports na APR FC

Umukino wa super coup uzahuza Rayon Sports na APR FC washyizwe ku biciro bitari bimenyerewe mu Rwanda kuko amafaranga macyeya azishyurwa ari ibihumbi 3.

Kuri uyu mukino umuntu uzashaka kwicara mu myanya y'icyubahiro azishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 15(15000frw).

Mu gihe ahatwikiriye hazaba ari ibihumbi 5(5000frw), ahasanzwe hose hazishyurwa ibihumbi 3(3000frw).

Ibi biciro ntibimenyerewe mu Rwanda kuko ubusanzwe amafaranga menshi yishyurwaga ahasigaye hose ari ibihumbi 2(2000frw) nabwo ariko ku mikino ya Rayon Sports yakiriye.

Uyu mukino uteganyijwe kuwa gatandatu , aya makipe yombi asanzwe ari amakeba akazaba ahatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super coup).

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y'umwaka w'imikino ushize naho APR FC itwara igikombe cy'Amahoro ari nayo mpamvu bazahatanira iki gikombe.

Mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda niho hazabera uyu mukino, ubusanzwe aya makipe ahuruza imbaga mu Rwanda umukino uyahuza urebwa n'abantu bari hejuru y'ibihumbi 15.

Iyi sitade izawakira ariko ijyamo abantu ibihumbi 8 byumvikana ko ari ntoya ari nayo mpamvu bafashe ingamba zo kwishyuza amafaranga menshi.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2f74NO3
via IFTTT

No comments:

Post a Comment