Benshi ku isi yose bakurikirana iby’umupira w’amaguru babonye uburyo ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona bwahuzaguritse nyuma yo gutakaza bitunguranye rutahizamu wabo Neymar Jr, ndetse akazano gusimbuzwa abakinnyi badakomeye nkawe, kurubu rero indi dosiye ikomeye cyane yongeye kubuka muri iyi kipe ya Fc Barcelona aho Lionel Messi rutahizamu w’iyi kipe unayifatiye runini yanze kongera amasezerano, none amakipe menshi akomeye akaba yatangiye kumunuganuga, cyane cyane ikipe y’abakeba ya Real Madrid.Amakuru ahiriweho n’ibinyamakuru byo muri Espagne, As, Marca na Mundo Deportivo aravuga ko nyuma yuko Lionel Messi atari kumwikana n’ikipe ya Fc Barcelona, Florentino Perez perezida w’iyi kipe wigeze no kugura umukinnyi ukomeye Luis Figo amuvana muri Fc Barcelona amujyana muri Real Madrid yaba yatangiye kureba uko yaca ruhinga nyuma maze avugane na Messi arebe uko yamuzana muri iyi kipe amuhe namasezerano meza mu ikipe ya Real Madrid. Abafana ba Fc Barcelona babonye ukuntu Neymar yagiye bakaba batangiye kugira inkeke basaba umuyobozi wabo Jose Maria Bartolomeu gusinyisha vuba na bwangu uyu musore Real Madrid itaramutwara.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2xizLhg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment