Zambia:Perezida Lungu yatagetse gupima virusi ya Sida n’abatabishaka

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yategetse ko abaturage bose bagiye kujya bapimwa virusi itera Sida batabimenyeshejwe kandi bagahabwa imiti igabanya ubukana mu bitaro byose.

Yabitangaje ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida, ku wa kabiri mu mu mujyi wa Lusaka nkuko Ikinyamakuru Africanews kibigaragaza.

Ibi biranagaragara ku rubuga rwe rwa Twitter, agaragaza ko bigamije guhangana n’ikibazo cya Sida muri iki gihugu.

Yagize ati “ Mu buryo bumwe nkuko tudashobora kubaza umuntu uko  abyumva ku bijyanye no gusuzuma umuntu kuri Malaria,  niko tuzabikora mu gusuzuma Virusi itera Sida, nidusanga waranduye utangire imiti.”

Ku bijyanye n’abumva ko ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko nta we ufite uburenganzira bwo gutwara ubuzima bw’undi. Aha yasaga n’ukomoza ku bantu batipimisha Sida bakandiza abandi.

Iki gihugu gifite gahunda yo kubahiriza izitandukanye ziganisha kurandura  Sida ku Isi mu mwaka wa 2030.

Mu bihugu bimwe hari amategeko aha uburenganzira abantu bakuze kwanga gusuzumwa indwara runaka no kuyivurwa ku mpamvu zimwe na zimwe.

Amahame agenga abaganga  agena ko mbere yo gusuzuma umurwayi, babanza bakabyumvikanaho.

Ishami rya Loni ryita ku buzima(OMS/WHO)  ntiryemeranywa n’ubu buryo bwo gusuzuma abantu virusi itera Sida, ahubwo rishishikariza abantu kubagira inama  ngo bisuzumishe ku bushake.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fKtGmn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment