Uganda: Admin kuri WhatsApp afungiye ubutumwa yakwirakwije

Urukiko rwa Malindi muri Uganda rwategetse kuri uyu wa 16 Kanama ko Japheth Mulewa Admin wa Group ya WhatsApp afungwa azira gukwirakwiza ubutumwa burimo urwango bigateza umutekano muke mu gihugu.

Kumenya uyu wasabiwe igifungo ngo byasabye mu gihe kingana n'iminsi itanu y'iperereza. Umucamanza mu rukiko rwa Mulindi witwa Yvone Khatambi Nyuma yo kumuhamya iki cyaha yahise asaba ko polisi imufunga.

Dailymonitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko Japheth Mulewa arashinjwa kuba yarahungabanyije umutekano mu baturage, nyuma yo gukwirakwiza ubutumwa bw'urwango bugahungabanya umudendezo akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp.

Umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Malindi witwa James Muyes yavuze ko Japheth Mulewa yafatiwe i Malindi kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kanama.

Muyes yavuze ko akeneye igihe gihagije kugirango yongere kugarura muri terefone ya Mulewa ubutumwa yohereje ayikoresheje, ariko avuga ko ubwo butumwa bwoherejwe mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano w'ibikorerwa kuri enterinete kugirango risuzume inkomoko y'ubwo butumwa.

Uyu Mulewa ngo si ubwa mbere ahaniwe gukoresha ubutumwa buhungabanya umutekano ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo yigeze gushakishwa na polisi y'i Mombasa bamukurikiranyeho iki cyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ushinjwa ashobora guhita atoroka mu gihe yaba arekuwe by'agateganyo kuko akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo guhungabanya ubumwe bw'abanyagihugu.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wa5lNP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment