*Hateguwe icyumweru cy’Umuganura kizamurikirwamo umuco,
*Insanganyamatsiko igira iti «Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.»
*Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irararika Abanyarwanda…
Mu ijoro ryo ku wa 04 Kanama haraye hatangajwe imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yari yabaye kuri uwo munsi. Muri iryo joro byasaga nk’ibirori mu gihugu hose kuko Paul Kagame wifuzwaga na benshi ari we watsinze. Ibirori ngo birakomeje kuko icyumweru gitaha cyose kizaba kigizwe n’ibikorwa by’umuganura uzizihizwa tariki ya 27 Kanama.
Mu biro by’Umuganura mu mwaka ushize. Photo/A. E. Hatangimana-Umuseke
Iki cyumweru kizaba gikurikiye ibirori na byo bidasanzwe by’irahira ry’umukuru w’igihugu uzarahira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2017.
Ni nyuma y’ibirori by’intsinzi ya Perezida Paul Kagame watowe ku majwi 98,66%, ibirori byabereye henshi mu gihugu mu ijoro ry’iya kane Kanama 2017.
Ibirori by’Umuganura nabyo biraje !
Mu cyumweru kizakurikira irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Abanyarwanda bazakomereza ibyishimo mu cyumweru cyahariwe Umuganura usanzwe ufatwa nk’ipfundo ry’ibyo bagenda bageraho.
Iki cyumweru kizasorezwa i Nyanza tariki ya 27 Kanama, kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo iserukiramuco ry’Ubuhanzi Nyarwanda risanzwe riba buri myaka ibiri.
Ku batuye umugi wa Kigali abahanzi mu ngeri zitandukanye bazabamurikira ibihangano bitandukanye birimo Indirimbo, imbyino gakondo n’iz’ubu, ikinamico, cinema, n’imideli, ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori bigaragaza imigirire y’Abanyarwanda.
Ibirori byinjiza Abanyarwanda muri iki cyumweru bizaba kuri uyu wa 19 Kanama mu iserukiramuco mpuzamahanga rya muzika rya KigaliUp rizageza tariki ya 20 Kanama rinatangirizwemo ku mugaragaro icyumweru cy’Umuganura n’iserukiramuco rya Muzika.
Buzacya ku wa 21 Kanama hakorwe umutambagiro w’abahanzi uzabera i Kigali, ukazatangirira i Nyamirambo kuri Rafiki werekeza kuri ONATRACOM.
Muri ibi birori biba byahinduye isura y’Umugi wa Kigali, umutambagiro uzakomereza mu mugi rwa gati ahazwi nko kwa Rubangura no mu bindi bice byigize umugi.
Uyu mutambagiro uzasorezwa ku Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kicukiro, IPRC/Kicukiro aho abazitabira ibi birori bazataramirwa n’abahanzi batandukanye.
Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umuganura, hazanabamo imurikabikorwa rizatangira ku itariki ya 23 Kanama rigasozwa tariki ya 06 Nzeri (ryo rizakomeza na nyuma y’iki cyumweru).
Dr James Vuningoma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco avuga ko ibi bikorwa bigomba gusiga Abanyarwanda bishimiye ibyabo.
Ati «Turifuza ko Abanyarwanda aho bari hose bazishima, bakanyurwa n’ibyo bagezeho bishingiye ku muco no kwigira kwabo.»
Umuganura, Isoko yo kwigira…
Kuva ku ngoma z’Abami, Umunsi w’umuganura wafatwaga nk’umunsi ukomeye kuko wabaga ari umwanya wo kumurikira Umwami umusaruro w’Abanyarwanda wavuye mu nguni zose z’igihugu, akaboneraho gusangira no kwishimana nabo.
Ni umunsi utashisikanywaho ko ugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda kuko ari bwo bishimira ibyaturutse mu mbaraga zabo.
Ntibitandukanye no kwigira, nka gahunda yashyizweho yo kwishakamo ubushobozi bugamije kwikemurira ibibazo no kwigenera ibikwiye Abanyarwanda.
Umuganura wa 2017 ubaye nyuma y’igihe gito habaye amatora y’Umukuru w’igihugu yari yahawe intero ya ‘Amahitamo y’Abanyarwanda’, ufite insanganyamatsiko igira iti «Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo Kwigira. »
Umunsi w’ibirori nyirizina uzaba ku wa 27 Kanama, uzabimburirwa n’igitaramo k’inkera Nyarwanda kiswe ‘Nyanza Twataramye’ kizaba mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama rishyira ku wa 21 Kanama, Kizabera mu mu nzu ndangamurage mu Urukari i Nyanza.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2i6syuf
No comments:
Post a Comment