Abafashwe ni Tugirimana John w'imyaka 50 wari warahawe iyo nka muri gahunda ya Girinka, akaba yaraje kuyigurisha afatanyije na Dushimimana Martin w'imyaka 53 ushinzwe iterambere mu mudugudu ndetse na Rukundo Emmanuel w'imyaka 30 ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Remera ko mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi.
IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bayobozi bo mu nzego z'ibanze bakoresheje uburiganya mu kugurisha inka yari yahawe Tugirimana John, bayigurisha bitwaje ko yanze kwima nyamara ngo ibi ufite ububasha bwo kubyemeza ari muganga w'amatungo, hanyuma ikirenze kuri ibyo bakaba baraguzemo akanyana gato bakanga no kugaragaza amafaranga yasagutse.
IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo
IP Kayigi kandi agaragaza ko umugore wa Tugirimana John witwa Nyiranshimimana Jeannette, ari we wareze umugabo we hamwe n'aba bayobozi nyuma yo kubabazwa n'uko baguze akanyana k'umutavy bakanga no kugaragaza amafaranga yasagutse. Uwo bagurishije iyo nka agahita ayibaga, nawe ni umukuru w'undi mudugudu uherereye muri aka kagari witwa Emmanuel Yatubabariye, bigaragaza ko ari ubufatanyacyaha mu buriganya bwakozwe n'izi nzego z'ubuyobozi bw'ibanze nk'uko Polisi ikomeza ibigaragaza.
Uyu muturage kimwe n'abayobozi bareganwa nawe, bavuga ko iyo nka bayigurishije amafaranga 115.000 bakaguramo iy'100.000 ariko ngo bigaragara ko harimo uburiganya kuko iyagurishijwe ikwiye amafaranga arenze ayo kandi n'iyaguzwe ikaba idakwiye kugeza kuri ayo bavuga kuko ari akanyana gato.
IP Emmanuel Kayigi uvuga ko aba bagabo bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, asaba abayobozi mu nzego z'ibanze kujya bitondera gukora uburiganya mu byagenewe rubanda, kuko inzego za Polisi ziri maso ngo zibashyikirize ubutabera babihanirwe.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wagMFe
via IFTTT
No comments:
Post a Comment