Urukiko rwa Malindi muri Kenya rwakatiye kuri uyu wa Gatatu gufungwa iminsi 5 ngo hakorwe iperereza ku biganiro bikorerwa muri gurupe ye.
Polisi ya Kenya yatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi kubera ubutumwa butera ubwoba inzego z’umutekano zo mu gihugu cye bwatangajwe muri gurupe ye.
Umuvugizi w’urukiko, Yvone Khatambi yavuze ko mu butumwa bwasangijwe abanyamuryango ba gurupe y’uyu musore ukiri muto, Japheth Mulewa, bwahanganishaga abaturage bo mu duce runaka bityo akaba ashinjwa gukwiza amagambo abiba inzangano.
Amakuru Bwiza.com ikesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya, umuyozi wa sitasiyo ya polisi uyu musore afungiyeho, James Muyes yagize ati”inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ishobora guteza umwuka mubi cyane cyane ko yari ishingiye ku bikorwa by’amatora.
Uyu musore watawe muri yombi kuwa Kabiri w’iki cyumweru, biteganyijwe ko azahabwa ibihano bihwanye n’uburemere bw’ibyatangarijwe muri gurupe ye cyangwa ababarirwe mu gihe bizaba bidakanganye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2vIcmCs
via IFTTT
No comments:
Post a Comment